Muri raporo ya nyuma y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasohowe ku itariki 13 Kamena, haravugwamo ko izi mpuguke zakomeje kubona amakuru ku bantu bazwiho kuba mu buyobozi bwa M23 haba ku rwego rwa politiki n’igisirikare, aho zagaragaje amazina ndetse n’inshingano za buri muntu muri uyu mutwe nubwo hari aho zigera zigashidikanya .
Dore uko izi mpuguke zitondeka ubuyobozi bwa M23
Ishami rya Politiki:
– Bertrand Bisimwa: Perezida
– Benjamin Mbonimpa: Umunyamabanga Nshingwabikorwa
– Lawrence Kanyuka: Umuvugizi akaba n’ushinzwe ibikorwa by’imishyikirano
– “Colonel” Erasto Bahati: Ushinzwe imari
Ishami rya gisirikare:
– “General” Emmanuel Sultani Makenga: Umugaba Mukuru (Commander-in-chief)
– “Brigadier-General” Yusuf Mboneza: Umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa (Operations) n’ubutasi (Intelligence)
– “Brigadier-General” Bernard Byamungu: Komanda wungirije ushinzwe ibikorwa (Deputy-Commander operations)
– “Colonel” Justin Gaceri Musanga: Komanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’ibikoresho (Deputy-Commander administration/logistics)
– “Colonel” Ernest Sebagenzi: Umugaba ndetse bishoboka ko umugaba wungirije wa kabiri ushinzwe ibikorwa/ubutasi cyangwa bishoboka ko ashinzwe imibanire ya gisivivili n’igisirikare/ cyangwa inspector wa polisi (Chief of Staff and/or possibly second deputy commander operations/intelligence and possibly responsible for civilian -military relations and/or possibly Police Inspector)
– “Major” Willy Ngoma: Umuvugizi wa gisirikare (Military spokesperson)
– “Colonel” DieudonnĂ© Padiri: G1 ubutegetsi (Administration)
– “Colonel” Castro Mberabagago: G2 Ubutasi (intelligence)
– “Colonel” Imani Nzenze Idi: G3 Ibikorwa (operations)
– “Colonel” Joseph Kabayiza: Bishoboka ko ari G4 ushinzwe ibikoresho (possibly G4 (logistics)
– “Colonel” Albert Kabamba: G5 Igenamigambi (planning)
– “Colonel” Leon Kanyamibwa: Ushinzwe imyitozo yungirijwe na Lt. Moise na S/Lt Masengechu (Training officer with the support of “Lieutenant” Moise and “Sous -Lieutenant” Masengechu)
– “Colonel” Innocent Rukara: Bishoboka ko ari komanda w’abakoresha intwaro za rutura (Possibly artillery commander)
– “Colonel” Kalala Kanyamarere na Doctor Jean Paul: Ba komanda b’ibitaro bya gisirikare (Military hospital commanders)
Brigade 4 na Batayo bya M23 (Four M23 Brigades and Battalions):
– Komanda wa Brigade ya 1 (1st Brigade commander): “Colonel” Gacheri Musanga
Komanda wa Batayo (Battalion commander) : “Lieutenant-Col” Karangwa
– Komanda wa Brigade ya 2 (2nd Brigade commander): “Colonel” Nzenze Imani
Komanda wa Batayo (Battalion commander): “Colonel” Mwiseneza Thomas, alias “Colonel” Rapid
Komanda wa Batayo (Battalion commander): “Major” Mirindi
– Komanda wa Brigade ya 3 (3rd Brigade commander): “Colonel” Kabundi Emmanuel
Komanda wa Batayo (Battalion commander): “Colonel” Aigle
Komanda wa Batayo (Battalion commander; “Colonel” Dabusirindia
– Brigade ya 4 (4rd Brigade): “Colonel” Justin Bihire alias ZĂ©ro-Three


