Muugabo witwa Celestin wo muri Cote d’Ivoire ari gukurikiranwa n’ibitaro bya Abidjan nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abagore bagera kuri 6 bakamumarana icyumweru cyose.
Uyu mugabo Celestin yari asanzwe akora mu bijyanye n’amashanyarazi, agakunda cyane kujya guhindura amatara yashiririye mu nyibako agashyiramo amazima, aho byaje kuba ngombwa ko ajya gusana amatara ku nyubako bise A imenyereye kubamo abagore benshi batagira abagabo.
Uyu mugabo wagiye gusana iyi nyubako mu masaha ya nijoro ni bwo yahahuriye n’uruva gusenya ubwo abagore bo muri iyo nyubako nini yo mu mujyi wa Abidjan bahitaga bamufungirana mu nzu bakamumarana iminsi 7 bamusambanya ku ngufu.
Uyu mugabo avuga ko aba bagore bose uko ari 6 yagiye aryamana nab o ku gahato kuko nta bundi bwinyagamburiro yari afite ndetse akaba nta we yagombaga gutakira kuko bahise bamwambura telefone.
Akomeza avuga ko mu gihe yamaraga kuryamana nab o umwe ku wundi, abana ba bo b’abakobwa bamwozaga bakamukorera ibyo bita masaje (Massage) kugira ngo aruhuke aze kubona uko yongera mu kanya
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru cyo muri Nigeria kivuga ko aba bagore bamubonye bakamera nk’ababonye manu ivuye mu ijuru, bagahitamo kumumarana iriya minsi yose ngo babanze bamwishimishirizeho.
Ku munsi wa 7, ngo ni bwo bamukinguriye ngo agende ari na bwo yongeraga kureba hanze, agahira abwira inzego z’umutekano na zo zari mu bikorwa byo kumushakisha kuko hari hatanzwe amatangazo ko yaburiwe irengero.
Polisi ivuga ko ibizamini byafashwe byagaragaje koko ko yafashwe ku ngufu ku buryo budasubirwaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


