Abagore babiri barwanye inkundura bapfa Minisitiri

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu gace ka Lumley gaherereye i Freetown mu murwa mukuru wa Sierra Leone, iri gukora iperereza ku ihohotera umugore witwa Mariama Massaquoi yakoreye mugenzi we witwa Dorotha Koroma, nyuma yo kurwanira mu rugo rwa Dr. Robert Chakanda, Minisitiri wungirije muri Guverinoma ya Sierra Leone ushinzwe Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukungu.

Amakuru avuga ko abo bagore bombi ari abakunzi b’uriya muyobozi usanzwe anafite umugore gusa akaba atabana na we. Umwe muri bo ngo yatandukanye n’umugabo, mu gihe undi bitazwi irangamimerere rye.

Massaquoi wakubise mugenzi we yasobanuye ko yarwanye Koroma nyuma y’uko yari amwendereje amwibutsa uko bari barwanye mu kwezi gushize.

Ati: “Muri Kamena ku wa 25, Doratha na Dr. Chakanda bombi barandwanyije, Chakanda amfata ijosi kugira ngo ankubite. Mu cyumweru cyakurikiyeho ubwo yagarukaga mu rugo, yongeye kuvuga ku byabaye. Byarandakaje turongera turwana. Nafashe inkoni ndamukubita.”

Ku bijyanye n’ihohoterwa ashinjwa, yavuze ko mugenzi we amubeshyera, ngo kuko nta bikomere yigeze amutera ubwo barwanaga, akavuga ko yisize umushongi w’inyanya ku mubiri we agamije kumubeshyera ko yamukomerekeje.

Massaquoi yabwiye ikinyamakuru Politico ko kuva ku wa mbere w’icyumweru gishize afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ku itegeko ryatanzwe na Minisitiri, ku buryo nta n’umupolisi wifuza no kumwumva.

Ati: “Ndi hano kuva saa moya z’ijoro ry’itariki ya 13 Nyakanga, kandi kuva ku mupolisi ushinzwe iperereza kugeza ku muyobozi w’iri shami rya Lumley, nta n’umwe muri bo wigeze anyumva, baramfunze gusa.”

Minisitiri Chakanda ushinjwa guteranya bariya bagore yavuze ko Massaquoi afunzwe mu rwego rwo kurengera inyungu za Koroma wahohotewe, gusa ntiyavuga ku by’umubano we na bariya bagore bombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *