Abagore bafatanwe na pasiteri mu rusengero bambaye ubusa

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu gace ka Rukiga muri Uganda ivuga ko yataye muri yombi barindwi yasanze mu rusengero bambaye ubusa bari kumwe na pasiteri w’umugabo witwa Mubangizi uzwi nka Aggrey ukomoka mu Karere ka Ibanda.

Polisi yo muri aka gace ivuga ko abatawe muri yombi bashinjwa gukora inama itemewe mu nzu y’uwitwa Adah Kahababo wo mu cyaro cya Kangondo.

Muri aba batawe muri yombi harimo, Adah Kahababo, Christine Arinda, Hope Nyamurungi, Apohia Tumusiime, Annah Mugabirwe, Angella Nyangoma na Moreen Nyangoma bose bakomoka mu Karere ka Rukiga.

Iki gikorwa cyakozwe n’Umuyobozi w’Akarere, Emmy Ngabirano ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rukiga, John Mawure bibazaga impamvu aba bagore basengaga bambaye ubusa bari kumwe na pasiteri w’umugabo nk’uko Dailymonitor ibitangaza.

Ngabirano yagize ati” Twubaha ubwisanzure mu by’ukwemera ariko nanone hagomba kubahirizwa amabwiriza yo gutangiza urusengero nko kuba rwanditse”

Uyu muyobozi avuga ko badashobora kurebera ibi bikorwa kuko ari byo byatumye uwitwa Joseph Kibwetere atwika basaga 1000 mu rusengero rwo mu karere ka  Kanungu.

Ubuyobozi bwakoze operasiyo nyuma y’aho abagabo b’aba bagore bamaze bavuze ko abatambukanyi babo bataye ingo bakaba bamaze icyumweru cyose batabaca iryera.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *