Abagabo benshi babihinduye nk’urwenya, nyuma yo kumva ko barusha ab’igitsinagore ubwonko bunini, binashobora kugendana no kuba babarusha gutekereza cyane.
Ubushakashatsi buherutse gukorerwa mu gihugu cya Nethelands bwerekanye ko abagabo barusha abagore ubushobozi, ubwo bise IQ ku kigero gihagije, ubu bushobozi ari na bwo butuma umuntu abasha gutekerea ibintu byinshi cyangwa ibyo abantu bakunze kwita kureba kure.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 900 b’igitsinagabo ndetse n’abandi b’abagore, bugaragaza ko abagabo barusha abagore IQ ku kigero kingana na 14%, gusa bavuga ko ibi bidakuyeho kuba hari abagore batekereza cyane ndetse kurusha abagabo, ariko ko iyi 14% ihagije ngo bigaragare ko abagabo bafite ikintu kinini barusha abagore.
Ubushakashatsi buherutse gukorerwa muri kaminuza ya Erasmus muri kiriya gihugu, bwerekanye ko abagabo bagira ubwonko bugari ugereranyije n’ubw’abagore, bityo bakaba babarusha ubwenge nubwo n’abandi babuzi.
Dr Dimitri van der Linden wayoboye ubu bushakashatsi yagize ati”mu nyigo twakoze twasanze abagore bafite ubwenge buri munsi y’ubw’abagabo, kuko abagabo hari utugingo tumwe na tumwe bafite abagore badafite, tunatuma bagira ubwonko bugali k’ubw’abagore.”
Yakomeje avuga ko nubwo abagore bagira ubwonko buto, babasha kugira ibitekerezo biri ku murongo ndetse byubaka ariko ko atari cyo ubushakashatsi bwabo bwari bugamije kureba, ari na yo mpamvu nta byinshi yabivuzeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu bushakashatsi bwongeye gusa n’ubuzamura impaka kubera bujya gusa n’ubwigeze gukorwa mu kinyejana cya 19, na bwo bwagaragazaga uburyo ubwonko bw’umugore ari buto cyane ku bw’umugabo.
Muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’umuhanga Darwin, yavuze ko imitekerereze y’umugore (raisonnement) irutaho gato iy’imbwa, cyangwa se ko ibitekerezo by’umugore byabarirwaga hagati y’iby’umwana muto n’umuntu mukuru.
Ubu bushakashatsi bwa none, bwo bwari bufite intego yo kureba koko ubunini bw’ubwonko hagati y’umugore n’umugabo bari mu kigero kimwe, bukaba bwarakozwe ku bagore n’abagabo bafite imyaka hagati ya 22-37.
Ubu bushakashatsi kandi bwasohotse mu gitabo ”Intelligence”, bukaba buri kugibwaho impaka n’abatari bacye hirya no hino ku isi.
Dr Joseph Devlin, umushakashatsi mu bijyanye n’imirekerereze (Psychology) I Londres mu Bwongereza, yashimye ubu bushakashatsi avuga ko buteguye neza, ndetse ko bufite ibimenyetso bifatika.
Gusa ahakana amakuru ko kuba abagore bafite ubwonko buto ugereranyije n’ubw’abagabo bishobora no kugirana isano n’ibijyanye n’imitekerereze ya bo kuko hari aho usanga abagore barusha abagabo ibitekerezo nubwo baba bari mu kigero kimwe kandi babarusha ubwonko bunini.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Naho ubwakorewe muri kaminuza ya Carifornia bugaragaza ko abagore bafite ubwonko buto ugereranyije n’ubw’ab’igitsina gabo, ariko ko ubwonko bwa bo bushobora gukora neza kurushaho bitewe n’uturemangingo tw’ubwonko bwa bo twihuta cyane kandi tuzima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


