Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cya babiri bafite ibitsina bitandukanye, uw’igitsina gore n’uw’igitsina gabo by’umwihariko abashakanye. Iyo bagikoze ku bwumvikane, kiba isoko y’ibyishimo kuri bo. Abenshi biganjemo abatarashaka bibaza igihe iki gikorwa kimara, cyane cyane igihe umugore yifuza kukimaramo kugira ngo anyurwe na cyo.
Urubuga rwa Google biciye mu nzira y’ishakiro ya ‘Google Search’ rugaragaza ko rwakira byibuze ibibazo 650,000 bijyanye n’iyi ngingo mu kwezi kumwe.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga nka Clint E. Bruess mu gitabo yise ‘Sexuality Education Theory and Practice’ kivuga ku mibonano mpuzabitsina, bugaragaza ko igihe iki gikorwa kimara gitandukanye n’ikiba cyifujwe n’umugabo, umugore cyangwa se bombi.
Impuzandengo y’iki gihe igaragaza ko byibuze iki gikorwa kimara iminota 5.4 nta karuhuko gaciyemo. Gusa ariko ngo gishobora kumara igihe kirekire kiri hagati y’iminota 7 na 13 nta karuhuko gaciyemo.
Abagore bifuza ko imibonano imara igihe kingana iki?
N’ubwo abagabo benshi batishimira ko imibonano imara igihe gito, igihe kirekire si cyo abagore bifuza. Icyo bo bifuza ni uburyo bwabanyura igikorwa gikorwamo (bisaba ubuzobere bw’umugabo cyangwa bombi) n’ubwo cyamara igihe gito.
Urubuga rwa Scooper rutangaza ko abagore bifuza bamara igihe kinini mu kubategura mbere y’igikorwa nyirizina (foreplay) kurusha igikorwa ubwacyo. Gusa ibi ngo si byo abagabo bifuza, n’ubwo ubwabo biborohereza gukora iki gikorwa nk’igihe habayeho ububobere bw’igitsina cy’umugore.
Tubibutse ko imibonano mpuzabitsina ari igikorwa cyemerwe abashakanye, abatarashaka ntikibareba kuko bishobora kubaviramo ingaruka mbi nko gutwita [ku bakobwa] na byo bizana izindi ngaruka mbi.
Bishobora gutuma kandi habaho urushako rwihuse (early marriage) rwica ahazaza h’abarukoze.

6 Responses
Abagore bifuza gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe kingana iki ?
Ariko ni gute Mugiga yo kwicana abagore n’abagabo, ubutane, ubusambanyi no gutera inda abana n’abangavu ikaba irimo gutsya itanzitse mu ngo, hanyuma abantu bagakomeza kwatsa umuriro baririmba imibonano mpuzabitsina ku gasozi ngo ni mu binyamakuru? Imana izatsemba abakora ibidafite ubwenge bangiza ubwonko bw’abana n’abadakomeye mu bitekerezo. Bazacumitwa inkota mu rwano ihinguranye umubiri. Joycemoyor we yaravuze ati: ” ntukavugire ikibi cg ikidakwiye imbere y’abana”.

nigute wamenya ko wamushimishije.
Abagore bifuza gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe kingana iki ?
nigute wamenya ko wamushimishije.
Abagore bifuza gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe kingana iki ?
nigute wamutegura?
Abagore bifuza gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe kingana iki ?
nigute wamutegura?