Abagore bo muri FPR baremeye mugenzi wabo wabyaye impanga 3 atishoboye

Sangiza iyi nkuru

Urugaga rw’abagore b’Umuryango RPF Inkotanyi bafatanije n’Inzego z’abagore basuye Dusabimana Dalbert mu rwego rwo kumufasha kubera ko yabyaye abana 3 b’impanga kandi atishoboye.

Uyu muganda wabereye mu Mirenge nyose igize Akarere ka Muhanga hibandwa ku gufasha abatishoboye no gukora ibikorwa by’iterambere abo bagore baremeye uyu muryango bawuha inka ikamwa n’ibikoresho byo mu rugo ndetse yubakirwa n’inzu.

Dusabimana ni umuturage wo mu Mudugudu wa Muhororo, mu Kagari ka Gitega, mu Murenge wa Kibangu, mu Karere ka Muhanga akaba yarasohotse mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe, ariko asanzwe mu cya mbere kuko nta nzu agira, kandi akarya bimugoye bivuze ko atishoboye acumbikiwe n’Umurenge.

Avuga ko nyuma yo kubyara abana batatu b’impanga ubu batarageza ku mwaka, ahangayikishijwe no kongera kurarana n’umugore we mu buriri bumwe, agira ati, “Ubu rwose ngiye gufata agatanda kanjye n’umugore ake, kuko nongeye kubyara abandi bana sinabona aho mbashyira, biragoye kwifata uri kumwe n’umugore mu buriri”.

e0d6227537

Dusabimana avuga ko nyuma yo kubyara imfura, umugore we yakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kizungu bumumerera nabi ku buryo muganga ngo yabumukuyeho, maze yongera gusama inda ayibyaramo batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice akaba na Chair Person w’Umuryango RPF mu Karere ka Muhanga, avuga ko hari ababyara impanga bakabasha kuzirera ariko ko bigoye umuturage ukennye cyane kwita ku impanga eshatu.

Avuga ko urugaga rw’abagore bo mu muryango RPF inkotanyi n’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga baremeye uyu umuryango, bamwubakira inzu, inka ikamwa yo kumufasha kubonera abana amata, akarima k’igikoni, n’ibikoresho byo mu rugo.

Cyakora ngo inkunga ishobora kutabonekera igihe, agasaba abaturage gushyiraho uburyo bw’amatsinda yo guhana imibyizi kugira ngo bafashanye kwigira agira ati, “Nimukore amatsinda nk’ayo duhereye kuri uyu niba wowe ufite inzu baze bahingire urutoki rwawe, burya gusaba biragoye gufashanya kwigira”.

Uwamaliya avuga ko kubera imiterere y’Imirenge iherereye mu misozi ya Ndiza, iterambere rikiri hasi ugereranyije no mu Mujyi, akavuga ko hari umushinga umaze gutegurwa wa Miliyari 52 frw zo guteza imbere igice cya Ndiza mu mishanga itandukanye nk’uko bigaragara ku rubuga rw’akarere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *