Abagore benshi ngo bakunda abagabo bavuga ibintu mu mazina yabyo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina kuko bituma babasha kurangiza vuba ndetse bikanabafasha kwiyumvamo igikorwa barimo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bimwe mu byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu bijyanye n’imyororokere mu gihguu cy’u Bongereza Alan Goele, yavuze ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina abagore baba bashaka ibintu bitabarushya cyangwa ngo bibaremerere mu mutwe, gusa na none ngo bakunda abagabo bakora igikorwa banakivuga mu mazina.
Bimwe mu bituma umugore cyangwa umukobwa yiyumvamo iki gikorwa, ni uko umugabo avuga icyo bari gukora icyo aricyo, kuvuga aho bitagenda neza ndetse no kugirana inama. Ibi ngo bigaragaza ko baba babanje kwiyumvanamo mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina. Urugero ngo ni nko kuvuga bimwe mu bice by’ibanga mu mazina, gutaka n’ibindi.
Uretse kuvuga ibintu mu mazina rero, abagore bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ngo bakunda abagabo bababwira utugambo tworoshye mbega dusa n’udusekeje kuko dukangura ubwonko na bwo bukarushaho kumva ibyo barimo no kubikunda.
Abagore kandi ngo ntibakunda amagambo mabi ashobora gukurura intonganya cyangwa uburakari mu gihe cyo gutera akabariro kuko bituma bataryoherwa mu gikorwa bityo hakaba habaho kudashimishanya uko bikwiye.
Uretse ibyo, abakora imibonano mpuzabitsina ngo ntibakunda ahantu hari urusaku cyangwa ahantu batuyumvamo neza kuko bishobora gutuma batanyurwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha ngo niyo mpamvu abenshi bahengera abana bagiye gukina cyangwa ku ishuri mu gihe babafite, kubikora nijoro abana basinziriye cyangwa mu gihe basohokeye ahandi hantu.
Nubwo ibi byose bikenerwa kugira ngo imibonano mpuzabitsina igende neza, ngo ikiza imbere ya byose ni ugutegurana no kuganira ku gikorwa bagiye kwinjiramo mbere yo kugikora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


