Abaguze inkweto bise iza ‘Satani’ zirimo amaraso y’umuntu babihombeyemo

Sangiza iyi nkuru

Nike yatangaje ko abanyabugeni bakoze “Inkweto za Satani” bivugwa ko zirimo igitonyanga cy’amaraso y’umuntu bemeye gusaba abaziguze kuzigarura bakabasubiza ayabo.

Izi nkweto za siporo zavuzweho cyane, zaguzwe umuguru umwe ku $1,018 (agera kuri miliyoni y’u Rwanda) ni izo mu bwoko bwa Nike Air Max 97s zavuguruwe. Imiguru 666 niyo yakozwe iragurishwa uretse umwe gusa.

MSCHF izasubiza amadorari yose abaziguze kugira ngo zive ku isoko, nk’uko Nike ibivuga.

Inkuru ya BBC ivuga ko ibi ari ubwumvikane bwo kurangiza ikirego cyo kuvogera ibikorwa byayo cyari cyatanzwe na Nike.

Izi nkweto zari zakozwe na ririya tsinda ry’abanyabugeni ry’i Brooklyn muri New York rifatanyije n’umuhanzi wa rap Lil Nas X, ari nawe wasigaranye umuguru wa nyuma w’izi nkweto ngo azawuhe uwo ashaka.

MSCHF ariko ivuga ko izagumana umuguru umwe wari usigaye.

Nta yandi makuru arambuye yatanzwe ku bwumvikane bwabayeho, burimo n’inkweto ziswe “Jesus Shoes” zakozwe na MSCHF mu 2019 nabwo bahereye kuri Air Max 97.

Mu itangazo ryasohowe na Nike igira iti: “MSCHF yahinduye izi nkweto itabyemerewe na Nike. Nike nta sano ifitanye n’Inkweto za Shitani cyangwa Inkweto za Yezu,”

Inkweto zihinduye zikorwa n’abanyabugeni ziba ari nkeya kandi zigahenda cyane, ntabwo hazwi neza abazazigarura n’abazemera kuzigarura.

Mu cyumweru gishize, Nike yareze MSCHF ivuga ko “Inkweto za Shitani zizateza urujijo ku isoko bigatuma habaho kwibeshya mu guhuza” MSCHF na Nike. Ariko MSCHF ivuga ko izo nkweto ari “ibikorwa bicyeya by’ubugeni” kandi bidateje urujijo.

Kurikira amavidewo y’ibiganiro bya BWIZA TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *