Abahagarariye Kagame batsinze amatora amuganisha guhatanira gukomeza kuyobora igihugu

Sangiza iyi nkuru

Abahagarariye Umukandida Paul Kagame, mu matora y’ibanze y’Umuryango FPR Inkotanyi, bagiye batsinda ku buryo bizeye ko bazakomeza guhatana kugeza atsindiye kuyobora igihugu.
Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017 mu turere dutandukanye tw’u Rwanda hatangiye amatora yo gushaka uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu atergerejwe muri Kanama 2017.
Bwiza.com yageze mu turere dutandukanye twabereyemo ayo matora, by’umwihariko mu mudugudu w’Isonga mu murenge wa Nyarugenge, aho uwari uhagarariye Perezida Kagame yaje imbere mu batowe, ku buryo budasanzwe ku rwego rw’Umudugudu n’Akagari.
Mu Karere Ka Gakenke, naho mu murenge wa Gakenke, Perezida Kagame yatsinze ayo matora mu tugari dutandukanye tugize iyo mirenge biciye mu bamuhagarariye.
Umwe mu bamuhagarariye mu Mudugudu w’Umujyi wa Gakenke agakomeza guhatana no mu Kagari ka Rusagara Dukuzumuremyi Jean de Dieu, usanzwe ari umucuruzi mu Karere ka Gakenke yatangarije Bwiza.com icyatumye afata icyemezo cyo kumuhagararira n’urwego yumva azageraho.
Ati “Icyatumye muhagararira, nahereye ku bikorwa umuyobozi mukuru w’igihugu yatugejejeho, iterambere tugezeho n’ibindi.”Dukuzumuremyi yemeza ko yamugejeje ku iterambere ridasanzwe, aho yari atuye mu cyaro hafi y;I Mataba, uyu munsi akaba atuye mu mujyi wa Gakenke, afite inzu nziza ye, ifite ibyangombwa bitandukanye.
Asanga kandi Perezida Kagame ari umuyobozi ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, wateje imbere abakora ibikorwa by’ubushabitsi, akabageza ku rwego rwo gufasha abandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ahereye kuri ibyo byose n’ibigaragazwa n’abaturage, yavuze ko nta wundi yahagararira muri ayo mator uretse umuyobozi wabagejeje kuri ibyo biorwa, abona uzanakomeza muri uwo murongo kuko imvugo ye ariyo ngiro.Ku bijyanye n’abaturage bamugiye inyuma bamutora, yemeza ko bahera ku bikorwa by Perezida Kagame.
“ Ati “ Abaturage bareba ibyo bagezeho, gahunda ya girinka, vup, ubudehe, mituweli, n’ibindi. Utari ufite inka uyu munsi arayifite, arabona amata n’ibishingwe bikamufasha kongera umusaruro.”
Dukuzumuremyi wari uhagarariye Umukandida Paul Kagame yagize amajwi 217 mu kagari k’umujyi wa Gakenke, akurikirwa n’uwagize12, mu gihe uwa gatatu yabuze umujya inyuma.
Ku rwego rw’Akagari ka Rusagara, yatowe n’amajwi 629 ku bantu 635 batoye. Uwitwa Ntezimana Juvenal wari umukandida wigenga yagize 4 akurikirwa na Niyibizi wagize abiri.
Dukuzumuremyi yiyemeje gukomeza guhatana muri aya matora kugeza ku rwego rw’akarere, atewe ishema n’uko uwo ahagararira abona azaba ari ku isonga.
Mu tugari tune tugize uyu murenge wa Gakenke hatsinze Umukandida Paul Kagame biciye mu kugirirwa icyizere n’abari bamuhagarariye. Bivuze ko ku rwego rw’umurenge azahagararirwa n’umuntu umwe, kugeza mu nzego zo hejuru.
Mu murenge wa Mataba muri ako karere, mu tugari twose tuwugize uko ari dutatu abari bahagariye umukandida Paul Kagame nibo batsinze amatora nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa waho, Isaie Mbonyinshuti yabitangaje.
Mu Murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke, amatora yaho yasubitswe yimurirwa ejo ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017, nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa yabo yabitangarije Bwiza.com, kubera ko ngo usanga nka 50% by’abaturage bahatuye ari Abadivantisiti.
Umukandida umwe uzatorwa guhera ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rw’igihugu, yarushije abandi niwe Umuryango FPR Inkotanyi uzashyikiriza Komisiyo y’igihugu y’amatora, agahagarara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *