Abahanga biganjemo abarimu bo muri kaminuza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), bandikiye muganga Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, bamusaba kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu mwaka utaha.
Ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi gisobanura ko aba bahanga bandikiye Dr Mukwege barimo: Prof. Maindo Alphonse, Prof, Maswana Jean-Claude na Prof. Bolakonga Bily.
Bamubwiye bati: “Haguruka uyobore aba bantu bakomeretse. Uzagaragare mu matora ya Perezida yo mu 2023 kandi uzayatsinda kubera ko ababiguhamagarira tuzagutora.”
Aba bahanga babona ko Dr Mukwege ari we wabasha gushyira igihugu ku murongo. Bati: “Aba bantu biteguye nk’umuntu umwe gutera ikirenge mu cyawe mu nzira yo gusubiza ku murongo igihugu cyacu cyugarijwe no kubura icyerekezo n’imiyoborere, cyugarijwe n’ivanguramoko n’abagerageza kugihungabanya bagihereye hasi, bitewe n’ubushotoranyi buturuka hanze.”
Basobanura ko Dr Mukwege ari we wenyine ushobora guharanira agaciro n’inyungu za RDC ku ruhando mpuzamahanga, akavura Abanyekongo ububabare bamaranye igihe. Bati: “Ni byo Congo ifite inshuti nyinshi kubera imitungo ifite ariko Isi yirengagije ibyago Abanyekongo n’Abanyekongokazi barimo. Uyu munsi, nta gushidikanya ni wowe twifuza mu biro bya Perezida wa RDC.”
Iyi baruwa yasohotse tariki ya 30 Kamena 2022, ubwo RDC yizihizaga umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 62.



2 Responses
Abahanga barasaba Dr Mukwege kuziyamamariza umwanya wa Perezida
Uyu munyamacakubiri yakijyana inyuma kure cyane y’aho bakigejeje (na we arimo)
Abahanga barasaba Dr Mukwege kuziyamamariza umwanya wa Perezida
Uyu munyamacakubiri yakijyana inyuma kure cyane y’aho bakigejeje (na we arimo)