Abahanga muri siyansi bubashywe bo mu ishuri rikuru ry’ubumenyi rifite icyicaro mu Bwongereza bamaze igihe bakora ubushakashatsi mu ibanga bashaka kumenya impamvu perezida Robert Mugabe adapfa. Ibi ngo bikaba byaraje nyuma y’aho hatangarijwe ku mugaragaro mu 1999 ko Mugabe atajya yogosha umusatsi we kandi akaba nta mvi zingana nk’imyaka ye afite.
Robert Mugabe ngo wazanywe ku Isi ngo ajye yambara ikoti ry’umukara ubundi ategekeshe ikiganza cy’icyuma, ni perezida wa Zimbabwe kuva mu 1980. Abandi bakuru b’ibihugu benshi baraje ndetse baragenda ariko Mugabe we aracyayoboye kandi n’imbaraga nyinshi.
Mu 1999 byavuzwe ko Mugabe kuri ubu ufite imyaka 92 , atajya akenera kujya muri gym (Gukora imyitozo ngororamubiri)cyangwa ngo arye imboga cyane kugirango akomeze kugira ubuzima bwiza. We ngo yavukiye kubaho ubuziraherezo.
Abantu batangiye kwizera ibi bintu kubera ko amafoto ye yo mu myaka ya za 80 ndetse na za 70 yazanywe akitegerezwa neza bagasanga Mugabe aracyameze uko yari ameze mu myaka mirongo ishize.
Urubuga thesoutherndaily.co.za dukesha iyi nkuru, ruvuga ko za miliyari zashowe mu bushakashatsi hagamijwe kwiga kuri Mugabe, abahanga bakaba baherutse kuvuga ko banzuye ko nta kimenyetso cyo kwangirika kiri muri DNA ye.
Inkuru ivuga ko bafashe DNA ze bazikuye ku myenda ye, uburoso bwo mu menyo ndetse n’uburoso yisokoresha, bakaba bari bamaze imyaka mu bushakashatsi ariko barasanze nta kigaragaza ko uyu mugabo ari umuntu uzapfa. Hari n’abantu ngo bavuga ko nubwo Mugabe agendera ku nkoni ari ukwihishira ariko ubundi ntayo akeneye.
Nubwo guverinoma ya Zimbabwe ntacyo iratangaza kuri ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara, Morgan Tsvangirai, umuyobozi w’ishyaka MDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yateye utwatsi ibyavuye muri ubwo bushakashatsi avuga ko Mugabe ari umuntu nk’undi wese kandi upfa.
Nubwo Tsivangirai avuga gutya, Dr Irvin Koch, umwe mu bakoze ubushakashatsi we yagize ati: “Ntitwigeze tubona ikintu nk’iki. Bwa mbere ntitwashoboraga kubyizera, ariko nyuma yo gusuzuma kenshi, twasanze Mugabe mu by’ukuri ari umuntu udapfa (Immortal)”.
Ubu bushakashatsi ngo buzakomeza gukorwa kugeza mu 2018 cyangwa kugeza igihe iyi gahunda izarangiriza amafaranga yo gukoresha.
Ibi rero ari ukuri, nta wuzi niba yaba ari amakuru meza cyangwa mabi ku baturage ba Zimbabwe, gusa Mugabe yaba azabategeka ubuziraherezo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




