Imyaka imaze kuba 23 inyeshyamba za FDLR ziba mu mashyamba ya Congo ndetse n’izindi mpunzi z’Abanyarwanda, umwe muri bo wabashije gutaha mu Rwanda yatangaje ko hari abahanuzi baza mu mashyamba bakababeshya ko bari hafi gutaha, bagategereza bagaheba.
Aganira n’ikinyamakuru Rwanda Eye, Lt. David Habyarimana, Umunyarwanda ukomoka mu karere ka Nyabihu mu Burengerazuba bw’u Rwanda wari umaze imyaka 19 mu ishyamba rya Congo nyuma akaza gutaha mu Rwanda, ni we wemeje aya makuru ko abahanuzi baza bakabaha ikizere kiraza amasinde.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “ Abahanuzi basenga baraza bakavuga ko FDLR igiye gutaha mu gihe gito igafata u Rwanda”. Uyu musirikare yageze mu Rwanda ku itariki ya 25 Mata 2017, yinjirira ku mupaka w’u Rwanda na Congo, mu karere ka Rubavu.
Yakomeje agira ati: “Iyo turebye ubushobozi bafite bwo gutera u Rwanda, nta nubwo babasha gufata n’umudugudu umwe”.
Abanyamasengesho bajya guhanurira FDLR, avuga ko baba baturutse mu mpunzi z’Abanyarwanda ziba muri Congo, bakaza batumiwe n’abayobozi ba FDLR cyangwa se bakaza baturutse mu mpunzi z’Abanyarwanda baba muri Zambia.
Akomeza avuga ko abo bahanuzi baba basengera mu matorero y’Abapentekote. Atanga urugero rw’umuhanuzi w’umunyarwanda waturutse muri Malawi ajya aho bari bari, guhanurira Brig. Gen. Pacifique Ntawunguka, umuyobozi muri FDLR, asiga amuhaye ikizere ntayegayezwa ko rwose bari hafi gutaha i Rwanda, barategereza baraheba.
Lt. David Habyarimana yari ashinzwe kurinda Col. Bernard Rishirabake uzwi ku izina rya Shima Serge, umuyobozi w’abarwanyi ba FDLR/Foca mu gace ka Rwindi muri Rutchuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


