Abahanzi barasabwa gutanga ubutumwa bukumira ibyaha

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’U Rwanda (RNP) yasabye abahanzi nyarwanda  ko mu butumwa batanga bazajya bongeraho n’ubukumira ibyaha bitandukanye bitaraba .

RNP ivugako abahanzi nk’abantu bakurikirwa cyane ,bagira uruhare rwo kurwanya ibyaha urubyiruko rwijandikamo.

Iragira  iti ”Kuba umubare munini w’abahanzi  ari abari mu cyiciro cy’urubyiruko,uruhare rwabo mu gukwirakwiza ubutumwa bwo kwirinda  ibyaha  bituma n’urundi rubyiruko ruharanira kwiteza imbere rukirinda kugwa mu mitego yo gushorwa mu busambanyi cyangwa icuruzwa ry’abantu “

Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’aho umubare muni w’urubyiruko   rw’abakobwa bajyanwa bagakoresha imirimo y’agahato harimo n’iy’ubusambanyi bityo ubutumwa bw’aba bahanzi bukaba bwayifasha mu guhangana n’iki kibazo.

Abahanzi ni bamwe mu bantu bakundwa ndetse bakanakurikiranwa cyane haba ku mbugankoranyambaga zabo hari n’abafata imyitwarire y’abo yaburi munsi nk’icyitegererezo nk’imyambaro, imvugo, ibikorwa, imyitwarire n’ibindi.

Angelique Iryamukuru/Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *