Itsinda ry’abahanzikazi bo ku mugabane w’Amerika rirangajwe imbere na Lady Gaga ryatangaje ko rigiye gushora amafaranga atubutse mu guteza imbere uburezi bw’abana abakobwa hirya no hino ku isi.
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi, ngo aba bahanzi barimo Lady Gaga, Charlize Theron Danai Gurira, Natalie Portman ndetse n’abandi batandukanye bo kuri uriya mugabane banditse ibaruwa yemeza inkunga bazatanga mu gutera inkunga abana b’abakobwa bagera kuri Miliyoni 130 mu bijyanye n’uburezi mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibikiri mu nzira y’iterambere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bahanzikazi bavuga ko iyi baruwa biteguye kuyishyikiriza inzego zishinzwe kurebera abagore n’abakobwa ku isi, ibi ngo bikaba bizakorwa ku itariki ya 8 Werurwe ubwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’Abagore.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


