Mu myidagaduro yo mu Rwanda hagiye havugwa abahanzi benshi bagiye batandukanye bagiye babyara ariko bikaba bizwi ko byabaye batabana n’abagore cyangwa abagabo babo bimwe bakunze kwita ngo kanaka yabyaye ariko yibana cyangwa akiba iwabo wenda ibyo kubana bikazaba nyuma ariko icyo gikorwa cyo kwibaruka cyarabaye mbere.
Twifashishije ingero tuzi z’abahanzi ndetse tunifashisha ibitangazamakuru bitandukanye tugaragaza ko aba bahanzi tugiye kugarukaho batigeze bakoresha agakingirizo ubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina kuko byagaragajwe n’umusaruro wavuyemo ariwo kwibaruka.
1.Pacson

Ngoga Edson uzwi nka Pacson , ni umwe mu baraperi bibarutse umwana mu myaka yo hambere ubwo yamenyekanaga ku gitangazamakuru kimwe.Icyo gihe byavuzwe ko yabyaye umwana atarashaka umugore kandi nawe akamwemera ndetse akajya anamuvuga aho ari hose.Ibyo rero bikaba ari ikimenyetso cy’uko atigeze yikingira mu mibonano.
2.Samusure

Uyu mugabo ubusanzwe witwa Kalisa Ernest uzwi nka Samusure, ni umwe mu bagabo bamamaye kuva cyera abicyesha Cinema.Uretse kuba ari ukinnyi wa Filime aranaririmba akanavuga n’amazina y’inka.Ni umwe mu babyaye mbere yo kurushinga dore ko nta makuru ahari arahamya ko n’ubu yaba yararushinze.
3.Oda Paccy

Uzambera umwana Pacifique uzwi nka Paccy, abantu benshi baramuzi ko ari umwe mu baraperikazi bahari.Uyu muhanzikazi amakuru yo kwibaruka kwe yabaye kimomo ubwo byavugwaga ko yabyaranye na Producer Lick Lick wahoze muri Studio ya Unlimited nyuma waje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Kugeza ubu yaba Paccy cyangwa Lick Lick baracyari ingaragu bisobanuye ko igihe baryamanaga nta gakingirizo bakoresheje.
4.Young Grace

Abayizera Grace, nawe ni umwe mu baraperikazi bagikorera umuziki mu Rwanda.Muri Kanama 2019 ,Young Grace akaba yaribarutse imfura ye na Rwabuhihi Hubert wahoze ari umukunzi we yaranamwambitse impeta amusaba ko bazabana ariko bakaba batandukanye.Ibi rero bikaba ari gihamya ko nta gakingirizo kakoreshejwe.
5.K 8 Kavuyo

Mu 2012 abinyujije ku rukuta rwa facebook Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo yanditse yemeza ko umwana w’umuhungu wibarutswe na Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2009 ari uwe.N’ubwo babyaranye ntabwo bari umugore n’umugabo n’ikimenyimenyi nyuma yaho uyu Bahati yaje gushaka undi mukunzi .Kavuye na Bahati bakaba bari bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
6.Danny Nanone

Mu mwaka wa 2013 nibwo hamenyekanye amakuru ko umuhanzi Danny Nanone yabyaranye n’umukobwa witwa Moreen umwana w’umuhungu ndetse uyu mugabo ajya kwita umwana izina.Mu minsi ishize nabwo byavuzwe ko yaba yarongeye gutera indi nda ya kabiri uyu Moreen batabana nk’umugore n’umugabo.Ibi bikaba bisobanura ko batakoresheje agakingirizo.
7.P Fla

Hakizimana Aman uzwi nka P Fla ni umwe mu baraperi bemeye ko babyaye abana mbere yo kurushinga by’umwihariko akaba yaraterwaga ishema nabyo kugeza n’ubu.Uwo babyaranye uwo mwana ntabwo bigeze babana nk’umugabo n’umugore.
8.Green P

Green P usanzwe ari murumuna w’umuhanzi The Ben nawe ari mu baraperi byavuzwe ko afite umwana , gusa uwo babyaranye ntabwo yigeze amenyekana ndetse kugeza ubu uyu muhanzi ari hanze y’u Rwanda .
9.Diplomat

Diplomate ntabwo ibye byagiye bimenyekana cyane by’umwihariko ku byerekeye urukundo icyakora bivugwa ko afite umwana w’umukobwa yabyaye hambere.Kuri ubu ntibizwi niba Diplomat yaraje gushaka umugore cyangwa niba akiri ingaragu.
10.Man Martin

Maniraruta Martin uzwi nka Man Martin nawe mu myaka yo hambere byavuzwe ko yibarutse ariko ntagire icyo abivugaho.
Nkuko byagarutsweho haruguru, kubyara umuntu atarashinga urugo ntabwo ari ikibazo icyakora muri sosiyete bifatwa ko abakoze icyo gikorwa baba batakoresheje uburyo bwose bwo kwikingira by’umwihariko agakingirizo.



One Response
Abahanzi nyarwanda 10 basambanye nta gakingirizo batararushinga
Inkuru yubugoryi Mbonye kuva nameny a iki kinyamakuru
Ngo abahanzi 10 basambanye ntagakingirizo batarashaka??!!
Ubuse Wanditse ngo abahanzi 10 bibarutse batarashaka?? Naho se umwe murabo Bana uri bubisome wumva ko arabifata gute?sha abanyamakuru bo mu Rwanda a benshi bakeneye kwirukanwa, ubuse Nuyu yanditse iki🤮🤮