Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bo mu Rwanda, barasaba Minisiteri y’Ubutabera kugira icyo ikora igahindura iteka rigena ingano y’ibihembo bahabwa.
Babisabye Minisiteri y’Ubutabera ku wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi, mu nama y’Inteko Rusange y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga yabereye i Kigali.
Bimwe mu byo bagaragaje nk’ibyo bifuza ko byakorwamo amavugurura, birimo umushahara bavuga ko utajyanye n’igihe, ndetse n’ikibazo cya sisitemu yifashishwa mu nzego z’ubutabera ibadindiza mu kurangiza imanza bigatuma batazirangiza vuba.
Iteka rya Minisitiri rigena igihembo cy’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rikoreshwa mu Rwanda, kugeza ubu ni iryo mu 2017. Riteganya ko igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ufashije abantu kwemeza inyandiko y’irangizwa ry’urubanza hagati yabo ku neza ari Frw 20,000 yishyurwa n’uwamusabye serivisi.
Iteka riteganya kandi ko igihembo cyo kwishyuza umwenda ku gahato binyuze mu cyamunara gikorwa hashingiwe ku nshingano ishingiye ku masezerano, ku mategeko cyangwa ku cyemezo cy’urukiko, icy’ubuyobozi cyangwa indi nyandikompesha kingana na 5% y’agaciro k’ibyishyuzwa.
Igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ukoze igikorwa kitagaragaza agaciro harangizwa ku gahato icyemezo cy’urukiko cyangwa inyandikompesha, cyo ntikirenza Frw miliyoni 1.
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Niyonkuru Jean Aimé, yagaragarije Minisiteri y’Ubutabera ko iteka rihari rifite ibibazo, kuko rishobora kubangamira inzira y’Ubuhuza (Mediation) leta ishyize imbere.
Ati: “Hari imirimo myinshi ikorwa n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga idasaba cyamunara, nko gufatira amafaranga kuri banki no guhesha umuntu ibintu yatsindiye. Ibyo byose ntabwo bisaba cyamunara.”
Yakomeje agira ati: “Iri teka rituma bwa buryo leta ishyize imbere bw’inzira y’ubuhuza bushobora kwirengagizwa n’Umuhesha w’Inkiko, kubera ko aba azi ko atari bubone igihembo cye. Ashobora no kujya gufatira ayo mafaranga akajya gushaka inzu kugira ngo abone igihembo, ariko mu gihe iteka rihindutse tukaba twabona igihembo twakoreye ari uko dutangiye imirimo ya cyamunara, ngira ngo n’inzira y’ubuhuza nk’abahesha b’inkiko twayitabira.”
Umuhesha w’Inkiko w’Umwunga, Me Mihigo Safari, yavuze ko iteka risanzweho rituma hari imirimo yirengagizwa ikorwa n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga.
Ati: “Mu by’ukuri itegeko rikoze nabi. Bavuga 5% ari uko ugiye muri cyamunara, kandi ntabwo aba ari bwo ugitangira. Hari igenagaciro wakoze, hari no gutanga amatangazo; ibyo byose ukajya kubona uwo wishyuriza aragiye arakureze, umucamanza akavuga ngo cyamunara irahagaze.”
Yakomeje avuga ko Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bagwa mu gihombo kubera ibyo batakaza mu gihe cyo gukurikirana irangizwa ry’urubanza, ntibabigaruze.
Ati: “Iteka nirihinduke. Mbere hari iryahindutse ryavugaga ko uhabwa Frw 500,000 ku byo ukoze. Nibura waravugaga ngo ‘hari ayo mbonye’, ariko ubu abo wishyuriza bihutira kujya mu nkiko bakavuga ngo wishe uburyo bikorwa.”
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Kwegereza Serivisi z’Ubutabera Abaturage, Gahongayire Mariam, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi barimo gushaka uko cyakemuka.
Ati: “Icyo cyifuzo ntabwo ari ubwa mbere kigaragajwe, no mu nteko rusange y’umwaka ushize bari bakigaragaje. Ntabwo twacyumvise ngo tucyihererane.”
Yakomeje agira ati: “Minisiteri y’Ubutabare n’izindi nzego bafatanya barimo kugikoraho, tureba ko na ririya tegeko rigenga ibihembo ryahinduka, tukareba ko byangana n’ibiciro biriho ubu ngubu.”
Ibihembo by’imirimo ikorwa n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite Ubutabera mu nshingano ze.
Inzego z’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, imikorere yazo n’uko zuzuzanya n’izindi nzego byo biteganywa n’Itegeko No 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta No 14 yo ku wa 08 Mata 2013.



One Response
uburanye urubanza rumwe mu ukwezi 1M arahagije kuko n’abandi imishahara ntabwo yongewe naho ubuhuza bwo byagashyizwe mu irembo rikajya ribikora ntakidasanzwe.