Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera umwana muri Monusco i Beni aratangaza ko mu mwaka wa 2015 abana 23 bahoze mu gisirikare cya ADF NALU bishwe.
Abandi 17 nabo bavuye mu gisirikare bongeye basubizwa mu yindi mitwe yitwara gisirikare naho abandi 18 bavanywe muri uyu mutwe muri bo 12 bavuzweho gufata ku ngufu abana batarageza ku myaka y’ubukure.

Iyi mibare yashyizwe ahagaraga mu mpera z’iyi week end ubwo mu birori bigamije gukangurira abana kutajya mu mitwe yitwara gisirikare ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibi bikorwa byateguwe mu rwego rwo gukangurira abafite imitwe yitwara gisirikare kwirinda gushyira abana mu gisirikare. Bikaba byarakozwe n’ingabo za MONUSCO ku munsi mpuzamahanga wahariwe kutinjiza abana mu gisirikare uba buri tariki 12 Gashyantare buri mwaka.
Ibi birori bikaba byaritabiriwe n’imiryango itegamiye kuri leta, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abana basaga 100
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


