5184

Abahoze mu ngabo zidasanzwe z’u Bwongereza bahishuye amabi bagiye bakora

Sangiza iyi nkuru

Abahoze mu ngabo zidasanzwe z’u Bwongereza yahishuye amabanga amaze imyaka ahishe mu kiganiro yahaye BBC Panorama, y’ibyaha by’intambara byakozwe na bagenzi babo muri Irak na Afghanistan.

Ku nshuro yabo ya mbere, batangaje ibyo babonye ku mugaragaro. Aba bahoze ku rugerero basobanuye ko babonye bagenzi babo bo Ngabo zidasanzwe z’u Bwongereza zizwi nka SAS bishe abantu badafite intwaro babasanze mu bitotsi kandi bica imfungwa zambaye amapingu, harimo n’abana.

Umwe muri bo wakoranye na SAS muri Afghanistan yibuka ko: “Bambitse amapingu umuhungu muto baramurasa.” ”Byaragaragaraga ko yari umwana, nta nubwo yari hafi y’imyaka yo kurwana.”

Yavuze ko kwica imfungwa “byabaye akamenyero”. Ati: “Bashakaga umuntu, bakamubohesha amapingu, hanyuma bakamurasa”, mbere yo guca amapingu ya pulasitike …..hanyuma bagashyira pistol iruhande rw’umurambo”.

Ubuhamya bushya bukubiyemo ibirego by’ibyaha by’intambara bimaze imyaka irenga icumi, bikaba birenze kure iby’imyaka itatu ubu biri gusuzumwa n’iperereza riyobowe n’umucamanza mu Bwongereza.

SBS, umutwe w’ingabo zidasanzwe zirwanira mu mazi za Royal Navy, nazo ku nshuro ya mbere zashyizwe mu majwi zishinjwa ibirego bikomeye birimo kwica abantu badafite intwaro n’abakomeretse.

p0l9m1sy

Umwe mu bademobe wakoze muri SBS yavuze ko ingabo zimwe zari zifite “imitekerereze y’abagizi ba nabi”, avuga ko imyitwarire yabo muri za operations yabaga ari “iya bunyamanswa”.

Ati: “Nabonye abasore bari batuje bahinduka, berekana imico ikomeye y’abarwayi bo mu mutwe”. “Ntibitaga ku mategeko. Bumvaga nta wabakoraho.”

Ingabo zidasanzwe zoherejwe muri Afghanistan kurinda Ingabo z’Abongereza abarwanyi b’abatalibani n’abakora ibisasu. Amakimbirane yari ateye ubwoba mu bagize Ingabo z’u Bwongereza, aho 457 bahasize ubuzima abandi ibihumbi barakomereka.

Minisiteri y’ingabo abajijwe na BBC kugira icyo avuga kuri ubu buhamya bushya, yavuze ko “yiyemeje byimazeyo” gushyigikira iperereza rikomeje gukorwa ku byaha bivugwa ko ari iby’intambara kandi yasabye abahoze mu gisirikare bose bafite amakuru afatika kuza imbere bakayatanga. Yavuze ko “bidakwiriye ko Minisiteri y’Ingabo yagira icyo ivuga ku birego” bikiri mu iperereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *