Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko yatangiye kwakira abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari barashyize hasi ibirwanisho, aho bivugwa ko mu bacyuwe harimo abacyuwe bitari mu bushake bwabo.
Mu kiganiro, Seraphine Mukantabana, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare, yagiranye n’Ijwi rya Amerika, yatangaje ko gucyurwa kw’aba biri mu mugambi wo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’abakuru b’ibihugu bo mu karere cyo kwaka ibirwanisho no gucyura abahoze mu mitwe yitwaje ibirwanisho.
Ati: “ Mu minsi yashize mwakurikiye y’uko hari inama zagiye ziba zigamije amahoro n’umutekano muri aka karere k’Ibiyaga Bigari, aho abakuru b’ibihugu bitandukanye bemeje y’uko imitwe yitwaje intwaro yazirambika hasi, hanyuma ariko cyane cyane hagasabwa aba FDLR cyane cyane abari bari mu makambi n’ubundi bashyize intwaro hasi bakajya mu makambi za Walungu, Kisangani, Kanyabayonga..bakabasaba y’uko baba batashye ku bushake kugeza ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka bitaba ibyo bagataha badatashye ku bushake bwabo .”
Mukantabana yakomeje avuga ko ari byo byakozwe na Leta ya Congo imaze kubona ko hari abinangiye ikabasohora muri izo nkambi ku ngufu bikaba ngombwa ko isaba leta y’u Rwanda ko ibakira.
Yavuze ko aba batangiye kwakirwa kuwa Gatanu ushize, hakakirwa abagera kuri 210 bari baturutse muri Equateur, ndetse mu ijoro ryo kuwa Gatatu hakaba harakiriwe abagera kuri 358 barimo abarwanyi n’imiryango yabo baturutse mu nkambi ya Kanyabayonga hakaba hategerejwe n’abandi.
Ku kijyanye n’ababa basigaye muri Congo, Mukantabana yavuze ko bitoroshye kumenya neza umubare wabo, ahubwo Leta ya Congo ari yo yabimenya, ariko ko imibare yigeze gutangazwa na Monusco kera yavugaga ko Kisangani hari abantu benda kugera kuri 800 barimo abasirikare n’imiryango yabo, naho Walungu hakabayo abakabakaba 170 barimo abasirikare n’abo mu miryango yabo. Abari mu mashyamba barwana bo ngo ntihazwi imibare yabo.
Ku Kibazo cy’ababa baracyuwe bitari ku bushake bwabo, Mukantabana yabajijwe uburyo bwakoreshejwe ngo bacyurwe, asubiza agira ati: “ Uburyo bwakoreshejwe ntabwo nabumenya kuko icyo twabonaga n’uko bagera mu gihugu ubona ko bahageze batabyiteguye…basa nk’aho ari abantu bavuye aho babaga batazi neza y’uko koko bari bugere mu Rwanda kandi ko bakirwa kandi nta nubwo baje mu buryo busanzwe bw’uko wenda banyuraga muri Monusco…. uburyo bwakoreshejwe ngirango mwabaza leta ya Congo uko yabigenje kugirango aba bantu bave ku butaka bwabo .”
Yongeyeho ko ibyo ari byo byose babanje gusaba leta yacu ngo bumve ko abo bantu baje.

Aba iyo bageze mu Rwanda bakirirwa mu nkambi ya Mutobo, mu majyaruguru y’igihugu bagakorerwa ibisanzwe bikorerwa abandi.
Mukantabana yakomeje avuga ko aba bacyuwe bitari mu bushake bwabo bakihagera basaga nk’abafite ubwoba batazi iyo bajya, ariko ngo mu minota mikeya bamaze kumva ko bakandagiye mu gihugu cyabo bakabona uko bakiriwe nk’Abanyarwanda batakiriwe nk’inyamanswa bahita bumva bigaruriye icyizere ibyo bibazaga byari mu mitwe yabo bigashira bagacinya akadiho.
Muri abo bantu 210 bakiriwe mbere, Mukantabana yavuze ko harimo ba ofisiye basaga 10, naho mu banyuma hakaba harimo abayobozi ariko batari ku rwego rwa ba jenerali.


