Abahunga bagatangira gusebya Leta y’u Rwanda bayikoreraga nabo ubwabo ngo baba bitesha agaciro

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu bitekerezo bya Gasana Sébastien, phD mu masomo y’imbonezamubano ( Social Sciences ), aho avuga ko bitakoroha gusobanura ukuntu umuntu yashyirwa mu mwanya w’ubutegetsi uyu n’uyu akabyemera, ndetse akamara igihe awurimo, yamara kuwukurwaho, kubera impamvu zitandukanye, akaba aribwo atangira kuvuga ngo ntiyavugaga rumwe n’abo bakoranaga.
Yatangaje ibi mu gihe hari bamwe mu bayobozi bahunga, bagera hanze bagatangira kuvuga ububi bw’ubuyobozi kandi nabo bari baburimo rimwe na rimwe bakabivuga barahunze kandi bararangije gusezererwa ku kazi ku bw’impamvu runaka, ku bwa Gasana we avuga ko nabo ubwabo baba bitesha agaciro.
Ati: “ Abahindaguranya imvugo bamenye ko badafatwa nk’abanyakuri kandi baba bitesha agaciro ku rwego rwa politiki. None se hari uwakwizera umuntu uhindaguranya imvugo uko bukeye n’uko bwije? ”.
Akomeza avuga ko umunyapolitiki w’ukuri kandi uhamye aba afite umurongo rusange wa politiki akurikiye kandi mu bitekerezo bye akaba agamije icyateza imbere sosiyete cyangwa igihugu kugira ngo abo ayoboye barusheho kumererwa neza.
Ati: “ ntabwo uwo murongo ashobora kuwuvaho uko byagenda kose. Umugabo nyamugabo ni ugira kandi wemera ko “Aho kuryamira ukuri waryamira ubugi bw’intorezo ”.
Gasana akomeza avuga ko u Rwanda rufite amahoro ndetse rurinzwe, guhunga ko abantu babikora iyo igihugu kirimo icyo yise imidugararo cyangwa intambara, gusa ku bwe akavuga ko biba biteye urujijo kubona umuntu ahunga kandi yari ari mu bafata ibyemezo mu buyobozi, nta munsi n’umwe yumvikanye abirwanya akiri imbere.
Iyo ageze hanze agatangira kubirwanya ko aba ari nko gusenya ibyo yasize yubatse, ati: “ Imyitwarire nk’iyo usanga itera abantu urujijo ndetse ahanini igatuma abantu batangira kwibaza byinshi ku bantu bameze gutyo , None se ubwo kuki ibyo yabayemo mbere imyaka igashira byose ahita abigira impfabusa?”.
N’ubwo Gasana nta muntu numwe yatunze urutoki ngo avuge izina, mu kiganiro ikinyamakuru Igihe cyagiranye na Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, nawe yagarutse kuri iyi ngingo y’abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda kandi bari basanzwe bayirimo ari n’abayobozi bakomeye babarizwaga mu banafataga ibyemezo.
Aha, Amb.Karega akaba yaragarutse kuri Kayumba Nyamwasa, avuga ko yabaye umusirikare wo ku rwego rwo hejuru, umuntu ukomeye mu butasi, Umudipolomate wo ku rwego rwo hejuru mu rugamba rwa RPF rwo kubohora igihugu no mu myaka 16 y’ubuyobozi bwa RPF mu Rwanda.
Ati: “ kugira iyi myanya yizewe muri RPF ntabwo bimugira icya rimwe umuntu unenga ubwo butegetsi ”.
Yakomeje agira ati: “ Aho ari uyu munsi yigize nk’umuntu igihe cyose warwanyaga ibitekerezo bya RPF na politiki yayo akimwa amatwi, ahubwo RPF ikamutoteza ku buryo nta bundi buryo yari asigaranye bwo gukiza ubuzima bwe uretse guhunga.
Avuga uburyo amuzi, ati : “Gusa nk’umuntu wabaga mu nama nyobozi ya RPF mu myaka yashize kuva mu 1995 kugeza mu 1998, nkanitabira imyiherero inyuranye harimo n’iyo kwinegura, sinigeze numva Kayumba agira ikintu anyuranya nacyo, yari azwiho guceceka cyane nk’umusirikare w’ikinyabupfura ureka abadipolomate n’abahanga bakajya impaka ”.
Hakorwa iyi nkuru ntabwo hari hagenderewe uyu mujenerali, gusa mu binyamakuru bitandukanye ni uko nawe ari mu bagiye bavuga byinshi kuri Leta y’u Rwanda kandi yarayihozemo.
Abandi umuntu yavuga, ni Twagiramungu Faustin, wabaye Minisitiri w’Intebe kuri iyi Leta avuga ko arwanya we wanakoreye na Leta yo ku bwa Habyarimana, David Himbara na Theogene Rudasingwa bahoze mu bujyanama muri perezidansi,…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *