Abajenerali 4 bafite ubukungu bw’u Burundi mu biganza byabo

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru La Libre Belgique cyo mu Bubiligi kuri uyu wa Kane ushize cyakoze inkuru ivuga ko mu Burundi hari agatsiko k’abagabo bane bagenzura ubukungu bw’igihugu barimo Perezida Evariste Ndayishimiye ubwe .

Abavugwa bose muri iyi nkuru, nta n’umwe uragira icyo ayitangazaho ngo ahakane cyangwa yemeze ibyamuzweho.

Umurundi wavuganye n’iki kinyamakuru nk’uko kibitangaza mu nkuru yacyo yo kuwa 22 Ukuboza 2022, cyahaye umutwe ugira uti “Burundi : La mafia des généraux règne en maître”, ngo abo bagabo ni abajenerali bane bagenzura imicungire y’ubukungu bw’u Burundi mu nzego zose.

Ngo ubwo buryo bwo kugenzura ubukungu bw’igihugu bwateguwe na Perezida Evariste Ndayishimiye ubwe, Minisitiri w’Intebe mushya, Gen. Gervais Ndirakobuca, bakunda kwita Ndakugarika, Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, na Gen. Ildéphonse Habarurema, bakunda kwita King Kong, ukuriye urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi (SNR).

Umwe mu bakada b’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, utatangajwe amazina yabishimangiye agira ati: “Aba bagabo bane bahura inshuro nyinshi mu kwezi kugira ngo bafate ibyemezo byose by’ingenzi ku micungire y’igihugu”.

Yakomeje agira ati: “Ntitugomba kwibagirwa ko nubwo bafite ayo mapeti, abo basirikare nta masomo ya gisirikare ayo ari yo yose bigeze bafata. ”

Uyu yongeyeho ko: ” Perezida Ndayishimiye yaba yarabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu by’amategeko ayikuye muri kaminuza ya Bujumbura mu gihe yari umuyobozi wa cabinet ya gisirikare muri perezidansi kubw’uwamubanjirije Pierre Nkurunziza”.

Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen. Prime Niyongabo, hatitawe ku mwanya afite, ngo niwe ugenzura ibijyanye no kohereza ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia na Centrafrica.

Ni ubutumwa bw’ingenzi cyane mu bijyanye n’amafaranga abashaka kubwoherezwamo usanga baba ari benshi, aho bivugwa ko kugirango ugire ayo mahirwe uba ugomba gutanga icya cumi ku ugukuriye kuirango agushyire ku rutonde.

U Burundi bufite ingabo muri Somalia kuva mu 2007 zibarirwa hagati y’ibihumbi bitanu na bitanu magana ane. Uko imyaka ihita umushahara utangwa na Afuruika Yunze Ubumwe muri ubu butumwa ugenda ugabanyuka ariko ngo uracyakurura benshi.

Ubwo izi ngabo zatangiraga koherezwa, abasirikare b’u Burundi bahembwaga amadolari 1000 ku kwezi, leta y’u Burundi igakuraho 200. Uko imyaka yatambutse aya mafaranga yageze ku madolari 800 ku musirikare kandi leta yo ikomeza gukataho 200. Ubwo umusirikare asigarana amadolari 600, amafaranga ariko akomeza kuba afatika mu Burundi ndetse no mu karere.

La Libre Belgique ariko mu nkuru ya yo ikomeza ivuga ko bitewe n’uko Banki Nkuru y’u Burundi ikenera cyane amadevize, amafaranga aba basirikare b’u Burundi bahembwa avunjwa mu Marundi mbere yo kubishyura ugasanga baratakaza 40% by’ubushobozi bwabo bwo guhaha.

Gen. Niyongabo kandi ngo anafite imigabane mu kigo cy’imari kitwa Eden.

Naho, Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca, uherutse gukurirwaho ibihano yari yarafatiwe na E.U kuwa 25 Ukwakira, we ngo agenzura gahunda ishinzwe ishingwa ry’amashyirahamwe. Benshi mu begereye iyi gahunda bavuga ko ari gahunda ishorwamo akayabo kabarirwa muri za miliyoni mirongo z’Amayero ariko ngo ananyerezwa cyane ku nyungu z’uyu mugabo.

Perezida Ndayishimiye bakunze kwita Neva, we avugwaho gukoresha umuryango we muri business ze. Umugore we akuriye Fondation Umugiraneza, Ikigo cy’amahugurwa y’abagore, kinavugwaho uruhare mu kohereza abakozi bo mu ngo mu bihugu by’Abarabu.

Iki kigo ngo kibanza kwigisha aboherezwa amagambo macye y’icyarabu ndetse n’imirimo imwe n’imwe bazahura na yo yo mu ngo. Iyi fondation ngo ikaba yishyurwa amadolari 400 kuri buri muntu wahuguwe. Umukuru w’igihugu kandi ngo ashobora no kwiringira business z’abana be 8 barimo 3 yiyemeje kurera (bakaba ari abahungu 3 n’abakobwa batanu).

Abitwa James na Alouine muri urwo rwego bashinze sosiyete yiswe Line Electonic Technology yegukana amasoko menshi ya leta, bakaba kandi ari abafatanyabikorwa b’indi sosiyete yitwa Lydia Ludic, icunga za casinos n’indi mikino y’amahirwe mu gihugu.

Umwe mu bakobwa ba Perezida Ndayishimiye witwa Navie Kelly, afite sosiyete ishinzwe amasuku n’uburiro (Benentare) ifite amasezerano yo kwita ku ngoro nshya y’umukuru w’igihugu (Ntare Rushatsi).

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abajenerali 4 bafite ubukungu bw’u Burundi mu biganza byabo
    None wowe awaguha iyo myanya wakora iki? Nacyane ko uba utazayikora ubuziraherezo,ahubwo abo ndumva bafite bike cyane,nta hotel,Banks,inganda, amazu akomeye y’ubucuruzi,transport, company zikomeye z’ubwubatsi,abo ntacyo bafite pe,uwampa umwe muri iyo myanya bafite nibura umwaka 1 gusa.

  2. Abajenerali 4 bafite ubukungu bw’u Burundi mu biganza byabo
    Ahubwo wayobora igihugu nka kiriya ukarekaera ubukungu mu maboko yibipinga?
    Bagukorera sabotage mu segonda rimwe.
    Ubwo wajya muri Amerika ukidumbukixa ugatwara amasoko yabo yinganda zintwaro bakakwemerera? Ibi biba hose ahubwo abanyamakuru na vibaraka baboneka mu bihugu bikennye birirwa basebya ibyo bihugu nabayobozi babyo. Ariko bazavuze bakongera gukoroniza niba bunva aribyo bashaka tukigurira amahoro? Uwampuza nabo bagano nanjye bakampaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *