Umugabo wo mu Bufaransa yatangaje ko yiteguye kugabana n’abajura miliyoni 500 z’ama-Euro (€500,000) akabakaba miliyoni 700 Frw, nyuma y’uko batsindiye jackpot bakoresheje ikarita ye y’amafaranga yibwe.
Uyu mugabo wiyise Jean-David E, yabwiye radiyo RTL ko aho kugira ngo ayo mafaranga yafatirwe n’inzego z’ubutabera, yifuza kugirana amasezerano n’abo bajura yo kugabana ayo mafaranga.
Ati: “Ntibari gutsinda iyo hataba ikarita yanjye, ariko nanjye sinari kuyigura. Ndifuza ko tugabana ayo mafaranga.”
Kugeza ubu, nta muntu wari witabaza Française des Jeux (FDJ) sosiyete itegura imikino y’amahirwe mu Bufaransa, ngo yishyuze ayo mafaranga, kandi Jean-David yavuze ko iyo tike yamaze guhagarikwa.
Uko byagenze ngo yibwe ikarita
Jean-David yavuze ko ku wa 3 Gashyantare, ubwo imodoka ye yari iparitse mu mujyi wa Toulouse, yibwe igikapu kirimo ikarita ye ya Banki.
Yahise ahamagara banki ngo ayifungishe maze asanga hariho amafaranga €52.50 yakoreshejwe mu iguriro riri hafi aho, Tabac des Thermes.
Agiye kubaza abakozi b’iyo nzu y’ubucuruzi, yaje kumenya ko abagabo babiri bakekwaho kuba inzererezi bari baguze isigara ndetse n’udutike tw’imikino y’amahirwe bakoresheje ikarita ye.
Umwe mu bakozi b’iyo nzu yamubwiye ko abo bagabo nyuma babwiye abantu ko batsindiye jackpot ya €500,000 muri twa dutike baguze, kandi ko bagiye kwaka amafaranga yabo muri FDJ icuruza imikino y’amahirwe.
Kubera ko abo bagabo bari bananiwe kwinjiza nimero y’ibanga (PIN) y’iyo karita, umucuruzi yababonye nk’abakekwa, maze Jean-David abimenyesha polisi, na yo yihutira kubwira FDJ kugira ngo ayo mafaranga adatangwa.
Jean-David yavuze ko niba abo bagabo bemeye kuvugana n’umwunganizi we mu mategeko, hashobora kubaho ubwumvikane aho buri ruhande rwagabana ayo mafaranga.
Umwunganizi we, Me Pierre Debuisson, yagize ati: “Umukiliya wanjye yishimiye uko ibintu byagenze. Ntabwo yifuza gukurikirana aba bantu mu nkiko, ahubwo abona ko ari amahirwe yo gutangira ubuzima bushya kuri bo.”
Yongeyeho ati: “Niba badashobora gukoresha iyo tike badafite Jean-David, kuki batakemera kuyagabana na we?”
Jean-David, w’imyaka 40, yavuze ko amafaranga ye €250,000 yayakoresha kwishyura inguzanyo ya banki.
FDJ na Polisi ya Toulouse ntibaragira icyo batangaza kuri iyi nkuru.


