Abajyanama b’ Abatsindirano n’Ibimanuka ntibakorera abaturage

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bwa RALGA, umushinga DALGOR, bugaragaza ko bamwe mu batorerwa kujya muri njyanama z’uturere batajyana ibitekerezo by’ababatoye, ndetse na bike abaturage babahaye ntibagaruka ngo bababwire aho byahereye kuko ‘bababona gake’, babaheruka bitoresha. Mu kumenya uko bajyaho, abajyanama 50,2 % bavuga ko biyamamaje babisabwe n’abaturage, nyamara abaturage 38,7% nibo bemeza ko basabye abajyanama kubahagararira ; naho 5,6% basanga abajya muri njyanama baba bagamije izindi nyungu zirimo n’indi myanya yigiye hejuru mu buyobozi, kuruta guhagararira abaturage.
Ubu bushakashatsi bugamije kureba imikoranire n’imibanire y’abajyanama n’abaturage bahagarariye, bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA),  mu mushinga DALGOR ugamije konoza imiyoborere myiza mu Rwanda.
Mu byo bugaragaza, ngo uko umujyanama ajya hejuru ku murenge no ku karere, niko arushaho kwitaza abaturage, cyane ko hakoreshwa amatora aziguye : hatora abahagarariye abandi.
Umuturage ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, utuye mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo, avuga ko baheruka abajyanama babatora. Ati, « nyine turabatora, bagera hejuru bakitoramo abandi. Uwageze iyo hejuru rero, ntaba akigarutse kureba twe rubanda rugufi, nubwo ari twe twamutoye ».
Abatsindirano n’ibimanuka
Ubushakashatsi bugaragaza ko abajyanama 49,5% bavuga ko biyamamaza ubwabo bifuza guhagararira abaturage, naho 50,2% ngo babisabwa n’abaturage. Ubushakashatsi bwagera ku baturage, 51,6 % bakavuga ko abajyanama bagaragaza inyota yo guhagararira abaturage, naho 38,7% bakavuga ko aribo basaba umujyanama kwiyamamaza. Ndetse abaturage bagera kuri 5,6% bo basanga umujyanama yiyamamaza agamije izindu ngungu bwite, zirimo kumenyekana no guharanira kujya mu myanya yisumbuye; kuruta guharanira inyungu z’umuturage wamutoye. Ibi bigaragara iyo uwari umujyanama avuyemo ujya muri nyobozi, ingero ni nyinshi mu turere, haba I Kigali, intara y’Uburengerazuba n’ahandi.
Uko biri kose, abajyanama 11,5% mu bavuga ko babisabwe n’abaturage, abaturage barabihakana. Kimwe na bamwe mu bavuga ko biyamamaza ku bwende bwabo, bose harimo Abatsindirano n’Ibimanuka.
Mu gihe cy’amatora y’inzego z’ibanze, abantu baba bacicikana ku matelefoni, inama zikorerwa mu matsinda, ariho hava uziyamamaza cyangwa uzamamazwa agatorwa.
Umunyamakuru yumvise umwe mu bavuga rikumvikana mu karere ka Gicumbi, aguye mu kantu ubwo yakurikiranaga amatora maze hagatorwa umuntu utunguranye.  Ati, “yeebaba yeebaba, aya matora turayasobanura ngo iki?”.
Umwe mu bagize njyanama y’umujyi wa Kigali(amazina agizwe ibanga), yabwiye umunyamakuru inzira byanyuzemo, ngo agere kuri uwo mwanya. Ati, “ nkimara kwimukira hariya nitabiraga umuganda uko bisanzwe. Amatora yegereje, umukozi w’ishyaka ryacu ku rwego rw’akarere aza kundeba, ansaba ko nakwiyamamaza nkahagararira umurenge wacu muri njyanama y’akarere. Sinari kubyanga, ikibazo cyari ukubona amajwi, anyizeza ko ibyo azabyikorera. Ubwo nahise ntangira gahunda zijyanye no kwiyamamaza, nkoresha inyandiko zikenewe n’ibindi. Naratowe, ngeze no ku rwego rw’umujyi barantora”.
Ikindi kimenyimenyi, ni abantu ubona avuye (akuwe) I Kigali ngo ajye guhagararira abaturage b’iyo giterwa inkindi, atigeze anagera yabaho. Bake nibura baba bahavuka, bahafite amasambu n’ibibanza, cyangwa barigeze kuhakorera.
Uko biri kose, ubushakashatsi bugaragaza ko hari abaturage baba batazi ababahagarariye, batabibonamo. Ibi ni nabyo bamwe mu baturage b’umurenge wa Bugeshi babwiye itangazamakuru, ko “Meya bazi ari Bahame Hassan”, nyamara babiri basimbuye Bahame, batorewe mu murenge wa Bugeshi. Umwe muri abo baturage ati, “Uriya twamubonye umunsi bamuzana ngo tumutore, nibwo twari tumubonye, kandi tumuheruka ubwo”.
Ntibakorera abaturage babatoye
Aho umujyanama yaba aturuka hose, uko yaba yaragiyeho kose, ahagarariye umuturage. Niwe yagombye gukorera, ariko ibigaragazwa n’ubushakashatsi binyuranye n’ibi.
Haba mu mikorere isanzwe, haba mu bikorwa bipanze, abaturage baziko umujyanama agomba kubanza kubareba bakamubwira ibyo ajya kubavugira; kurusha abajyanama bazirikana iyi ngingo.
Mu mikorere isanzwe (real practice), 38,8% by’abaturage babajijwe, bavuga ko umujyanama yakabagishije inama mbere yo kujya ahafatirwa imyanzuro; mu gihe abajyanama babyemera ari 32,6%.
Mu bikorwa bipangwa (planned responsibilities), naho abaturage(32,1%) basumba umubare abajyanama (25,6%) bemera iyi mikorere.
Cyakora, abajyanama 43,1 % bavuga ko babereyeho kugaruka kubwira abaturage ibyavuye mu byo babatumye, mu gihe abaturage 15,7 % aribo bemera batyo. Ni mu gihe kandi, “ntiwagaruka kubwira umuturage uko byagenze utaramusabye ibyo agutuma. Ni ikibazo gikomeye, kuba abaturage batabwirwa impamvu ibyifuzo byabo bitakiriwe!”, umwe mu baganiriye n’abashakashatsi.
Gusa ngo kuba abajyanama batajya bagaruka kubwira abaturage imyanzuro ya nyuma yafatiwe ibyifuzo byabo, byaba binaterwa ahanini n’itegeko ribagenga ritabivugaho cyangwa wenda ritanahari (the law regulating feedback ….silent or simply absent).
“Imbaraga zidashyirwa mu bikorwa, ni amasigaranyandiko”, Sosiyete sivile
Umwe mu bajyanama babajijwe mu bushakashatsi, ubarizwa mu murenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe, yemera ko umujyanama akomeye, ariko nawe ntabona ko abajyanama bakoresha imbaraga bahabwa n’itegeko.
Ati, “Twese tuzi ko njyanama ikomeye kurusha nyobozi. Njyanama itorwa n’abaturage, kandi ibyifuzo by’umuturage nibyo bigenderwaho, nyobozi ikabishyira mu bikorwa. Niyo mpamvu nyobozi iha raporo njyanama, yasanga hari ibitarakozwe neza ikayisaba ibisobanuro; byaba bitanyuze njyanama ikaba yagaya nyobozi cyangwa ikanayihana”.
Ndlr: uyu mujyanama aba mu karere kavuzwemo imikorere mibi igihe kinini, ariko njyanama ntiyabasha kugira icyo ikora kuri Meya, kugeza ubwo bikozwe n’inzego z’umutekano n’ubutabera.
Ibi siko bigenda, nk’uko umwe mu bagize imiryarngo itari iya Leta abivuga. Agira ati, “imbaraga za njyanama ziba mu itegeko gusa. Ziguma mu mpapuro zidashyirwa mu bikorwa; mbese ni amasigaranyandiko”.
Uyu anashimangira ko njyanama zigaragara gusa zakira ubwegure bw’abagize nyobozi, mbese ntibakora uko bikwiye.
Imvugo “yeguye ku mpamvu ze, yagujwe, yasabwe kwegura”, ntizakagombye kubaho njyanama ibaye yuzuza inshingano zayo uko bikwiye. Ariko nyine nk’uko uyu muntu wo mu muryango utari uwa Leta abivuga, “njyanama iritinya, ntikoresha imbaraga ihabwa”.
Ni mu gihe ariko, buri wese areba uwatumye ajya muri uwo mwanya, ndetse n’izindi nyungu. Bamwe mu bajyanama batinya kugira icyo bavuga kuri nyobozi, kuko hari n’igihe aba ari abakozi b’akarere (umwarimu, umuyobozi w’ishuri, umuganga); ndetse n’akanozangendo k’insimburamubyizi gahabwa abajyanama gasinywa na nyobozi.
 
 
Karegeya Jean Baptiste
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *