Abakada ba FPR Inkotanyi barasangira ubumenyi n’ab’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa

Sangiza iyi nkuru

Umunyambanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe Francois yakiriye intumwa z’ishyaka rigendera ku matwara ya gikomisiti riri ku butegetsi mu Bushinwa( Communist Party of China-CPC).

Izi ntumwa ziyobowe na Xia Shujun, biteganyijwe ko uku guhura ku mpande zombi, kuza gukurikirwa n’ibiganiro biza guhuza izi ntumwa n’abakada ba Fpr Inkotanyi ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2017.

Ibiganiro biraba bifite insanganyamatsiko igira iti “ Kongera ubushobozi bw’ imbaraga z’ishyaka riri ku butegetsi,”Strengthening Capacity Building of the Ruling Party”

Ngarambe yavuze ko uku gusura bishimangira imibanire myiza iri hagati y’imitwe ya politiki yombi nkuko bigaragara kuri whatsapp y’umuryango FPR Inkotanyi.

Ati “Ibi birerekana ubushake bw’abayobozi bo mu mitwe ya politiki yombi mu bijyanye n’imibanire no guteza imbere ibihugu byombi.”

Ku ruhande rw’iri shyaka CPC, ryashimiye u Rwanda ku iterambere rumaze kugeraho rubikesha imiyoborere myiza ya Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida paul Kagame.

Bakomeza batangaza ko ubwo Perezida Kagame aheruka kugirira uruzinduko mu Bushinwa, ibihugu byombi byaganiriye ku gukomeza umurongo wo guharanira inyungu hagati y’impande zombi.

Bashimiye kandi Perezida Kagame ku ntsinzi yabonye mu matora aherutse kuba muri Kanama uyu mwaka, ubwo perezida Kagame yagiraga intsinzi y’amajwi 98,79%.

FPR1
Ngarambe yakira intumwa za CPC

Ibihugu byombi bifitanye umubano ku bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari umaze imyaka isaga 45. Ndetse uwo mubano wongeye gushimangirwa muri Werurwe 2017, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga iki gihugu akabonana na mugenzi we Xi Jinping.

U Bushimwa ni kimwe mu bihugu bifite ishoramari rikomeye mu Rwanda, cyane ku bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye n’imyubakire. Ibyo bigaragazwa na sosiyete zitandukanye usanga zubaka inzu zitandukanye mu Rwanda.

Abashoramari bo muri iki gihugu kandi bitezweho kuzashyigikira gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda(Made in Rwanda), aho bashinze uruganda mu gice cyahariwe inganda mu Rwanda, bakazafasha mu gukora imyend, inkweto n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iri shyaka rifitanye umubano wihariye n’Umuryango FPR Inkotanyi(Front patriotique rwandais-FPR). Ndetse mu gihe uyu muryango wemezaga Perezida Kagame ngo awuhagararire mu matora ya perezida wa repubulika muri uyu mwaka, ubuyobozi bw’iri shyaka bwari bwaje kuwushyigikira.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *