Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bashobora kubanzamo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2018 nibwo Ikipe ya Rayon Sports iri bucakiranye na LLB yo mu gihugu cy’u Burundi, umukino wo kwishyura mu mikino nyafurika ya CAF Champions League na LLB (Lydia Ludic Burundi).
Umukino wahuje aya makipe hano i Kigali zanganyije 1-1 bivuze ko ikpe ya rayon Sports isabwa gutsinda cyangwa kunganya ibitego birenze kimwe kugirango ibashe gukomeza muri aya marushanwa.
Ubwo iyi kipe ya Rayon Sports yasozaga imyitozo ya mugitondo yo kuri uyu wakabiri tariki 20 Gashyantare 2018 mbere yo kwerekeza mu gihugu cy’uburundi Karekezi Olivier umutoza mukuru wa rayon Sports yijeje abakunze biyi kipe ko abakinyi bafite intego yo gutsinda iyi kipe ya LLB kandi biteguye neza.
Yagize ati”tuzakina dushaka igitego kuva kumunota wambere kugeza kuwa nyuma , ntago tuzugarira ahubwo tuzasatira dushaka ibitego”
Uyu mukino kandi mu rwego rwo kuwongerera imbaraga byabaye ngombwa ko igitambaro cy’ubukapiteni gihabwa Pierrot cyatswe Bakame wari ugisangwanwe mu rwego rwo gutera abakinnyi ba LLB ubwoba kuko Pierrot ari Umurundi kandi afatiye Rayon Sports runini.
11 ba Rayon Sports bashobora kubanzamo
Ndayishimiye Eric Bakame, Kwizera Pierrot(Kapiteni) Rutanga Eric,Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Muhire Kevin, Shabani Hussein Tchabalala, Manishimwe Djabel,Nahimana Shassir na Niyonzima Olivier Sefu
Nkuko bigaragara kuri uru rutonde umukinnyi ukina hagati Yannick Mukunzi na Diarra ntibari kurutonde rushobora kubanzamo bishoboka ko umutoza yabonye ko aribyo byatanga umusaruro.
Biteganyijwe ko umukino uhuza ikipe ya LLB na Rayon Sports uza gutangira i saa 15h00 z’i Burundi arinazo zahano i Kigali
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *