Abatoza b’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ bamaze gusezerera abakinnyi batandatu mu myitozo iyi kipe iri gukora mu rwego rwo kwitegura umukino wa Cape Verde, nyuma yo kugaragaza urwego ruri hasi ugereranyije na bagenzi babo.
Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (ku isaha y’i Kigali) z’itariki ya 11 Ugushyingo 2020, ni bwo Amavubi y’uko Rwanda azaba atana mu mitwe n’Ikipe y’Igihugu ya Cap Vert, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika uzabera kuri Estadio Nacional ”Blue Shark iherereye mu mujyi wa Praia.
Ikipe y’igihugu Amavubi igizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu, imaze iminsi mu myitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu rwego rwo kwitegura uriya mukino.
Mu bakinnyi bari bamaze iminsi mu myitozo y’Amavubi, batandatu muri bo bamaze gusezererwa nyuma yo kugaragaza urwego rwo hasi.
Abasezerewe barimo Iradukunda Eric ‘Radu’ na Faustin Usengimana ba Police FC, Emery Bayisenge; Kalisa Rachid na Ndekwe Felix ba AS Kigali, cyo kimwe na Bizimana Yannick wa APR FC.
Aba bakinnyi biyongeraho rutahizamu Sugira Ernest wa Rayon Sports na we utagomba kujya mu mwiherero w’Ikipe y’igihugu, nyuma yo kuvunikira mu myitozo.


