Nubwo umupira w’amaguru ari umwe mu mikino utanga akanyamuneza ugashimisha abawureba, hari aho ugera ukaba nk’umukino njyarugamba.
Muri rusange, ruhago igira uburyo bwihariye ikinwamo ari na byo bituma ari wo mukino ukunzwe cyane ku Isi. Gusa hari bamwe mu bakinnyi bakina mu buryo bukakaye bigatuma benshi babita abashotoranyi, abandi ngo ni ‘Bad Boys’.
Bagiye barangwa no gukandagirana bikomeye, imiserebeko y’ibicamirundi, gutukana, kurwanya abasifuzi na bagenzi babo, kwica nkana amategeko agenga umukino n’ibindi bikorwa byose bifatwa nk’ubushitoranyi.
Uyu munsi BWIZA yifashishije imibare y’ikinyamakuru ‘Sportmob’ maze ibategurira abakinnyi baranzwe n’ubushotoranyi bukabije mu mateka yabo.
10. Zlatan Ibrahimovic
Uyu ni rutahizamu w’Umunya-Suede waranzwe n’ubwiyemezi ndetse no kwigirira icyizere bikabije. Zlatan ni umwe mu bakinnyi bakuze bagikina nk’ababigize umwuga kuko ku myaka 42 ubu akinira AC Milan.
Zlatan yahereye muri FC Barcelona yatozwaga na Guardiola arwana mu myitozo. Yakubitiye abakinnyi benshi mu kibuga barimo Oguchi Onyewu, Bari, Marco Rossi, umuzamu Sean Johnsonwhich n’abandi benshi .

Ubusanzwe Zlatan afite umukandara w’umukara mu mukino wa Taekwondo. Yahawe amakarita 14 atukura mu mateka ye; ibituma aba umwe mu bakinnyi b’abashotoranyi babayeho.
9. Marco Materazzi
Abenshi bibukira uyu mugabo mu gikombe cy’Isi cyo mu 2006, ubwo u Butaliyani bwahuraga n’u Bufaransa maze agatuka Zinedine Zidane anamubwira amagambo amuzamurira kamere, bityo Zidane akamutera umutwe w’amateka watumye ahita anerekwa ikarita y’umutuku.

Kubera amakari yagaragazaga mu kibuga, yari yariswe akazina ka ‘Psycho’ cyangwa ‘Killer’ bivuze umwicanyi, aho yaranzwe n’imiserebeko irindwa mubi n’amagambo akakaye; ibyatumye ahabwa amakarita 60 y’imihondo na 25 atukura mu buzima bwe nk’umukinnyi.
8. Gennaro Gattuso
Gattuso wamamaye mu makipe ya Sion na AC Milan usigaye atoza Valencia yo muri Espagne na we aza kuri uru rutonde.
Gattuso yakinaga mu kibuga hagati yugarira, aho kumubona aseka mu kibuga byari ikizira. Ubuhanga ku mupira ntibwari bwinshi cyane ariko yakinanaga imbaraga ndetse akagira imiserebeko y’ibicamirundi.

Gattuso wari indwanyi yuzuye yahisemo gikina umukino w’imbaraga dore ko mu mikino 500 yakinnye, yatsinze ibitego 13.
7. Luis Suarez
Suarez ni umwe muri ba rutahizamu beza b’igihe cye nubwo hari ubwo yakinaga umukino wanduye bikomeye. Iyo bigeze ku bushotoranyi buri wese ahita yibuka igihe aruma myugariro w’Umutaliyani Giorgio Chiellini mu mikino y’igikombe cy’Isi cyo muri 2014 cyabereye muri Brazil, bituma ahanwa kudakina imikino mpuzamahanga 9.

Uyu si uwa mbere yari arumye kuko Suarez agikinira Ajax Amsterdam yanarumye uwari Umukinnyi wa PSV Otman Bakkal muri 2010, ageze muri Liverpool aruma Branislav Ivanovi? wa Chelsea muri 2013; ibyatumye yitwa ‘Cannibal’ bivuze umuntu urya bagenzi be.
Suarez yagiye anashinjwa irondaruhu mu bihe bitandukanye; ibituma ashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi b’abashotoranyi.
6. Mario Balotelli
Ubushotoranyi, imyitwarire ya cyana ni byo bituma Balotelli aza kuri uru rutonde. Kuva mu 2006, yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga yagiye avugwaho ko adashobotse, umutoza we JosĂ© Mourinho mu ijambo rimwe yagize ati: Ntashobotse”.

Mario Balotelli yahawe amakarita atukura 13 mu makipe 7 atandukanye.
5. Diego Costa
Kuri ubu akina ku mwanya w’ubusatirizi muri Wolverhampton Wanderers yo mu Bwongereza. Diego Costa ni we mukinnyi wahaniwe imirwano cyane ndetse abitangira amande menshi cyane.
Ibi byafashe intera ndende agikinira Atletico Madrid, by’umwihariko intambara ye na Sergio Ramos mu mukino w’ amateka uhuza amakipe y’i Madrid. Ageze no muri Chelsea, yakubise uwitwa David Limbersky ndetse abihanirwa kudakina imikino ine.

Uretse kuba yarigeze atorwa n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa nk’umukinnyi wanzwe ku Isi, Diego Costa yahawe amakarita 141 y’umuhondo 12 atukura.
4. Roy Keane
Umunyabigwi wa Manchester United, Roy Maurice Keane, yari umukinnyi w’umunyembaraga nyinshi kandi ubika inzika cyane. Abongereza bavuga ko ari urugero rw’iza rw’ishitani ritukura ‘Red Devil’.
Mu mukino w’ishiraniro wahuje amakipe y’i Manchester mu 2001, Roy Keane yakandagiye se wa Erling Braut Haaland witwa Alf-Inge HĂĄland, amuvuna ukuguru ndetse amukura mu kibuga by’iteka.

Roy Keane yiyemereye ko yamuvunnye ku bushake nk’igikorwa cyo kwihorera kandi ko yari yarabimusezeranyije; ibyatumye ahanwa imikino 5 n’amande y’ibihumbi 150 by’Amapawundi.
3. Pepe
Nubwo yacishije make muri iyi myaka kuva muri 2019 yajya muri FC Porto y’iwabo muri Portugal, ariko yakanyujijeho muri Real Madrid ari kumwe n’uwo bari barahuje, Sergio Ramos.
Iyo bije ku bushotoranyi, Pepe aza mu b’imbere. Ibihe bizwi cyane ni igihe yasunitse Casquero atuma yitura hasi, maze amusanga aho yari yaguye ahamuterera imigeri ibiri yanarakaye cyane.

Pepe kandi yakandagiye ikiganza cya Lionel Messi amushinja kwigusha ku bwende. Abo yateye inkokora na bo ni benshi.
2. Eric Cantona
Umufaransa Eric Cantona afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’igihe cye kuko yagize uruhare rukomeye mu gushyira Manchester United ku gasongero k’ubuhangangange muri ruhago.
Cantona yamenyekanye nk’umukinnyi utagira ikinyabupfura, wirata, utihangana kandi urakara vuba.
Ibihe by’ubushotiranyi bizwi cyane kuri Cantona ni ku tariki ya 25 Mutarama 1995 ubwo yasimbukira Richard Shaw wakiniraga Crystal Palace akamutera umugeri, agahita asohorwa mu kibuga.
Mu gihe yasohokaga, umufana wa Crystal Palace witwaga Matthew Simmons
yamuvugirije induru, maze na we Cantona amutera undi mugeri wiswe uwa ‘Kung Fu’, ibyatumye ahanwa igihe kirekire.

Ikindi gikorwa cy’ubushotoranyi Cantona yagikoze akinira NĂ®mes ubwo yakubitaga umusifuzi umupira bitewe n’uko yari afashe icyemezo uyu mukinnyi atishimiye. Ibi byatumye ahanwa ukwezi kose kwaje no kongerwa nyuma.
1. Sergio Ramos
Benshi bamushyira muri ba myugariro beza Isi yagize bijyanye n’ubuhanga n’imbaraga yagaragaje. Sergio Ramos ibikombe hafi ya byose yarabyegukanye yewe n’igikombe cy’Isi muri 2010 na Champions League nyinshi akinira Real Madrid.
Gusa ku rundi ruhande, Ramos ni we benshi bahurizaho ko ari umukinnyi ushotorana kurusha abandi bose kuko ni we mukinnyi ufite amakarita menshi muri La Liga, ikipe y’igihugu ya Espagne, UEFA Champions League ndetse ni na we mukinnyi rukumbi ufite amakarita 5 atukura muri ‘El Clasico’.

Muri rusange Sergio Ramos afite amakarita 232 y’umuhondo na 28 atukura, ibituma ashyirwa ku mwanya wa mbere mu bakinnyi b’abashotoranyi babayeho mu mateka nubwo bidakuyeho ko ari umwe muri ba myugariro beza b’igihe cye.
Ntawasoza uru rutonde kandi atavuze ku yandi mazina y’abakinnyi babayeho bashotorana bikabije nka Joey Barton wamamaye muri Man City, Vincent Peter Jones wakiniye amakipe ya Chelsea na Leeds United, Tom Smith, Ryan James Shawcross, Nigel De Jong, Craig Douglas Bellamy, Ben Thatcher, Wayne Rooney na Paul Scholes.



One Response
Abakinnyi b’abashotoranyi babayeho mu mateka y’Isi
mwabyira amateka yabakinny babaho bashya ba 2024 bamamawe