Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abagore ya Iran bateje akavuyo mu mujyi wa Gold Coast muri Australia, ubwo bageragezaga kuva muri hoteli bari bacumbitsemo bajyanwa ku kibuga cy’indege, mu gihe abigaragambyaga bageragezaga kubabuza gusubira iwabo muri Iran.
Amakuru avuga ko abakinnyi batanu b’iyi kipe bahisemo gusaba ubuhungiro muri Australia nyuma yo kwakira ubutumwa bugufi buvuye iwabo bwababwiraga ngo “mugume aho muri”, bukaba ari bwo bwabateye gufata icyemezo cyo kudasubira mu gihugu cyabo.
Abasabye ubuhungiro ni Fatemeh Pasandideh, Zahra Ghanbari, Zahra Sarbali, Atefeh Ramazanzadeh na Mona Hamoudi. Polisi ya Australia yahise ibajyana ahantu hizewe mbere yo kubaha visa y’ubutabazi.
Abigaragambya benshi bateraniye hanze ya hoteli bari baririmba bati “mutabare abakobwa bacu”, bagerageza no kuryama imbere ya bisi yari igiye gutwara ikipe ku kibuga cy’indege kugira ngo bayibuze kugenda.
Ibi byose byabaye nyuma y’uko iyi kipe yanze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mbere y’umukino wa AFC Women’s Asian Cup, igikorwa benshi basobanuye nk’ikimenyetso cyo kwamagana ubutegetsi bwa Iran.
Kugeza ubu, abakinnyi batanu basabye ubuhungiro biteganyijwe ko bazaguma muri Australia, mu gihe hataramenyekana neza ahazerekeza abandi bakinnyi basigaye mu ikipe.


