Umuherwe wa mbere ku Isi ubu amaze kugeza muri miliyari 839$

Umunyemari Elon Musk, umunyamigabane myinshi mu ruganda rukora amamodoka Tesla, isosiyete ikora ibyogajuru SpaceX, urubuga nkoranyambaga X, n’ikigo cy’ikoranabuhanga ry’ubuhangano, xAI, akomeje kuza ku isonga ku rutonde rw’abantu bakize kurusha abandi ku Isi rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Werurwe, n’ikinyamakuru Forbes. Umutungo we ubu urabarirwa muri miliyari 839 z’amadolari, ugereranije na miliyari […]

Abayobozi b’inganda za gisirikare muri EAC bateraniye mu nama i Kigali

Abayobozi Bakuru b’inganda za gisirikare zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahuriye i Kigali mu nama y’iminsi itatu kuva ku wa 10 kuzageza ku wa 12 Werurwe 2026, bagamije gusuzuma aho gahunda yo gukoresha mu buryo buhuriweho ibikorwaremezo by’inganda za gisirikare igeze ishyirwa mu bikorwa. Iyi nama iri kuba hashingiwe ku ngingo […]

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Paris mu Bufaransa, ahabereye Inama ya kabiri Mpuzamahanga yiga ku ngufu za nucléaire. Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko ba Perezida Kagame na Macron “baganiriye ku mubano ukomeye […]

Iran yaburiye Trump ko na yo ishobora kuzamwivugana

Umwe mu bayobozi bakuru mu by’umutekano muri Iran, yaburiye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko agomba kwitonda, kugira ngo atazisanga na we yishwe. Ali Larijani usanzwe ari Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Umutekano muri Iran, yavuze ko abaturage be badatinya ibyo yise “iterabwoba ryo ku mpapuro” rya Trump. Yavuze ko Iran yigeze guhangana […]

RIB yerekanye 2 bakurikiranweho ubugome ndengakamere

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Kabiri rwerekanye abasore babiri rukurikiranyeho gukora ibikorwa by’indengakamere. Aberekanwe ni abasore babiri b’imyaka 27 na 31 bakurikiranweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana n’icyo gusambanya abana b’abakobwa nyuma yo kubizeza akazi. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abaturage gukomeza kuba maso no kugira amakenga mu byo bakora mu […]

RIB yihanangirije bwa nyuma abanyamakuru ba siporo babiba urwango

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwihanangirije bwa nyuma abanyamakuru ba siporo bakora ibiganiro bibiba urwango mu babakurikira, ruvuga rugiye gutangira rubakurikirana. Uru rwego rwatanze uyu muburo mu gihe mu minsi ishize humvikanye ihangana rikomeye hagati y’abanyamakuru bakora ibiganiro by’imikino kuri radiyo zikorera mu mujyi wa Kigali. Ubwo iryo hangana no guterana amagambo byariho, nk’umunyamakuru Ngabo Roben […]

France: Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Sarkozy ku bihano yahawe

Urukiko mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 9 Werurwe, rwemeje ko uwahoze ari perezida, Nicolas Sarkozy, agomba kurangiza igihano yahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha amafaranga atanyuze mu mucyo mu gihe cyo kwiyamamaza, nk’uko amakuru aturuka mu begereye iyi dosiye avuga, nyuma y’uko umwunganizi we agerageje guhuza ibihano ku byaha bibiri […]

Rutshuru: Inyeshyamba za Wazalendo na FDLR zikomeje kujujubya abatuye Buramba

Abatuye mu Mudugudu wa Buramba, muri Gurupoma ya Binza, Sheferi ya Bwisha, muri Teritwari ya Rutshuru, bakomeje gutaka bivovotera umutekano mucye uterwa n’inyeshyamba za wazalendo na FDLR zikomeje kubahohotera. Biravugwa ko abahohoterwa kenshi bashinjwa gukorana na AFC/M23. Amakuru amwe avuga ko imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu bihuru byegereye Buramba, ari yo ihungabanya umutekano. Inyeshyamba za wazalendo […]

Perezida Kagame ari kwa Macron

Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ngufu za ‘nucléaire’. Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, ni yo yemeje ko Umukuru w’Igihugu n’itsinda ry’intumwa ayoboye bamaze kugera muri kiriya gihugu. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe ni bwo iriya nama […]

Maurtius irateganya kujyana u Bwongereza mu nkiko kubera Ibirwa bya Chagos

Minisitiri w’Intebe wa Maurtius, Navin Ramgoolam, mu cyumweru gishize yavuze ko Mauritius iteganya kurega u Bwongereza kubera gutinda kwemeza amasezerano yo gusubiza Ibirwa bya Chagos. Ramgoolam yatangarije ikinyamakuru Defi Media ati: “Turimo gushakisha inzira zemewe n’amategeko muri dosiye ya Chagos.” Yongeyeho ko guverinoma yatangiye kugisha inama ibigo mpuzamahanga by’amategeko mu gihe hagitegerejwe gukora transfer ku […]

M23 yongeye gutakaza Kazinga

Umutwe wa AFC/M23 ku wa Mbere wongeye gutakaza agace ka Kazinga ko muri Teritwari ya Masisi, ingabo za Leta ya RDC zongera kukagenzura. Mu byumweru bibiri bishize ni bwo M23 yari yirukanye ingabo za Leta y’i Kinshasa muri kariya gace gaherereye muri Segiteri ya Osso Banyungu. FARDC na Wazalendo bakisubije nyuma y’imirwano yamaze umunsi wose, […]

Gasabo: Uwashinjwaga gusambanya umwana w’umuhungu yahamijwe icyaha arakatirwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza ruregwamo umugore w’imyaka 34 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko rwemeza ko uregwa ahamwa n’icyaha rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10. Icyaha uregwa akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 no ku itariki ya 03 Mutarama 2026, mu Mudugudu Karenge, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali, mu Karere […]

Undi musirikare wa Amerika yaguye mu ntambara na Iran

Sgt. Benjamin Pennington wo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye umusirikare wa karindwi wazo wapfuye nyuma y’igitero zo na Israel bagabye kuri Iran mu mpera z’ukwezi gushize. FOX News yatangaje ko Sgt Pennington yapfuye azize ibikomere yagiriye mu gitero Iran yagabye ku birindiro by’Ingabo za Amerika muri Arabie Saoudite, mu kwihimura ku […]

Ubusabe bwa EAC ku mirwano ikomeje gusakiranya Kinshasa na M23

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na wo wasabye impande ziri mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutanga agahenge, nyuma y’igihe kirekire hatumvikana ijwi ryawo. Iki cyifuzo cya EAC cyatangajwe nyuma y’inama ya 25 y’abakuru b’ibihugu by’uwo muryango yabereye i Arusha muri Tanzania, ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe. Kuri […]

Abakinnyi ba Iran banze kuririmba indirimbo y’igihugu banze gusubira iwabo

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abagore ya Iran bateje akavuyo mu mujyi wa Gold Coast muri Australia, ubwo bageragezaga kuva muri hoteli bari bacumbitsemo bajyanwa ku kibuga cy’indege, mu gihe abigaragambyaga bageragezaga kubabuza gusubira iwabo muri Iran. Amakuru avuga ko abakinnyi batanu b’iyi kipe bahisemo gusaba ubuhungiro muri Australia nyuma yo kwakira ubutumwa bugufi buvuye iwabo bwababwiraga […]

Umufana yacomoye televiziyo ya VAR ubwo umusifuzi yari agiye gusuzuma penaliti

Mu mukino wo mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’Ubudage wabaye ku Cyumweru, umufana wipfutse mu maso yakoze igikorwa cyatunguye benshi ubwo yacomoraga televiziyo ya VAR yari ku kibuga. Ibi byabaye mu mukino wahuje Preußen Münster na Hertha BSC, aho umusifuzi Felix Bickel yari ahamagawe ngo asuzume niba hari penaliti yakorewe Hertha Berlin. Icyakora ageze […]

Rihanna yahunze

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi Rihanna yagaragaye ava mu mujyi wa Los Angeles ku wa Mbere nyuma y’igikorwa cyateye ubwoba cyabaye ku rugo rwe aho umuntu yarashe amasasu menshi agana ku nzu ye. Amafoto yafashwe n’abanyamakuru agaragaza imifuka n’imizigo ishyirwa mu modoka, nyuma ijyanwa ku kibuga cy’indege cya Van Nuys Airport, mbere y’uko indege itwara uyu […]