Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Kabiri rwerekanye abasore babiri rukurikiranyeho gukora ibikorwa by’indengakamere.
Aberekanwe ni abasore babiri b’imyaka 27 na 31 bakurikiranweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana n’icyo gusambanya abana b’abakobwa nyuma yo kubizeza akazi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abaturage gukomeza kuba maso no kugira amakenga mu byo bakora mu kwirinda ubushukanyi bw’uburyo butandukanye.
Muri rusange abasore babiri berekanwe bakurikiranweho ibyaha bitanu birimo icyo gusambanya abana b’abakobwa, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Bafashwe hashingiwe ku birego RIB imaze iminsi yakira by’abakobwa batandukanye harimo abato ndetse n’abakuru.
Uru rwego ruvuga ko “abaregwa babizezaga akazi mu ruganda rw’imigati, abemeye bahura na bo bakabajyana mu ishyamba, bakabatera ubwoba mbere yo kubasambanya ndetse bakabatwara ibyo bafite birimo amafaranga na telefoni.”
Aba basore kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, aho ibyaha byakorewe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ati “Dusanga abantu bakwiye kujya bagira amakenga yo kwizera abantu batazi, bahuriye muri gare, bakajya ahantu batazi.
Yakomeje agira ati: “Ntawe tuzongera kwihanangiriza. Ubu ni ubwa mbere n’ubwa nyuma tubihanangirije. Tuzajya tuguhamagaza witabe, ukurikiranwe.”

Dr. Murangira yashimangiye ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rutazahwema gukurikirana abakora ibyaha n’abahungabanya ituze ry’abaturage.


