20260310_190102

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Paris mu Bufaransa, ahabereye Inama ya kabiri Mpuzamahanga yiga ku ngufu za nuclĂ©aire.

Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko ba Perezida Kagame na Macron “baganiriye ku mubano ukomeye kandi utanga umusaruro uri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.”

Yunzemo ko abakuru b’ibihugu byombi “banaganiriye ku mutekano wo mu karere, harimo n’ibikenewe kugira ngo imbaraga zikomeye zikemure impamvumuzi (z’umutekano muke).”

U Rwanda n’u Bufaransa bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu nzego zitandukanye.

Mu 2024, u Bufaransa bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere n’u Rwanda, aho buzatanga miliyoni 400 z’Amayero azafasha mu guteza imbere ibikorwa by’uburezi, ubuvuzi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu gihe cy’imyaka itanu.

Muri uwo mwaka kandi, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda n’iry’u Bufaransa, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye ku wa 29 Gicurasi, agamije guteza imbere uyu mukino mu bihugu byombi.

Mu 2023, Leta y’u Bufaransa binyuze mu Kigega cyayo gishinzwe u Bufaransa, Agence française de développement (AFD), yasinye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni €75 azifashishwa havugururwa ibitaro bya Ruhengeri.

Hasinywe kandi amasezerano ya miliyoni €16 azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo mu turere two mu cyaro.

Umubano w’ibihugu byombi warushijeho kujya mu murongo mwiza nyuma y’uruzinduko rw’amateka Perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi mu 2021.

Muri Kamena, 2024, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Emmanuel Macron mu biro bye. Mu Ukwakira k’uwo mwaka kandi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya 19 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Igifaransa, byibumbiye mu muryango OIF.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *