Sgt. Benjamin Pennington wo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye umusirikare wa karindwi wazo wapfuye nyuma y’igitero zo na Israel bagabye kuri Iran mu mpera z’ukwezi gushize.
FOX News yatangaje ko Sgt Pennington yapfuye azize ibikomere yagiriye mu gitero Iran yagabye ku birindiro by’Ingabo za Amerika muri Arabie Saoudite, mu kwihimura ku bitero byahitanye Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wayo n’wbandi bayobozi.
Uyu musirikare yari afite imyaka 26 y’amavuko, akaba akomoka i Glendale muri Leta ya Kentucky.
Pennington yapfuye ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, nyuma yo gukomerekera mu gitero Iran yagabye ku kigo cya gisirikare cya Prince Sultan Air Base, ku wa 1 Werurwe 2026.
Iki gitero cyabaye mu minsi ya mbere y’igikorwa cya gisirikare cya Amerika cyiswe ‘Operation Epic Fury’, cyatangijwe mu gihe amakimbirane hagati ya Washington na Tehran yari akomeje gukaza umurego.
Ingabo za Amerika zatangaje ko Pennington yakoreraga mu mutwe uzwi nka 1st Space Battalion ukorera mu kigo cya gisirikare cya Fort Carson, by’umwihariko akaba yari mu buyobozi bw’ishami ry’ingabo rishinzwe isanzure n’ubwirinzi bwa misile.
Pennington yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 2017 nk’umukozi ushinzwe ububiko bw’ibikoresho bya gisirikare, aza kuzamurwa mu ntera agera ku rwego rwa sergeant.
Abayobozi b’ingabo bamushimiye bamwibuka nk’umusirikare witanze mu kazi ke, wagaragaje ubunyamwuga n’ubwitange mu kurinda igihugu cye.
Banatangaje ko azazamurwa mu ntera nyuma y’urupfu rwe akagirwa Staff Sergeant.
Urupfu rwa Pennington rwamugize umusirikare wa karindwi wa Amerika uguye mu ntambara yatangiye mu mpera za Gashyantare 2026 hagati ya Amerika na Iran, by’umwihariko mu bitero byo kwihimura byagabwe na Iran mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwo hagati.


