d8f1faabdb1748089cda612219b64dab_md

Rihanna yahunze

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi Rihanna yagaragaye ava mu mujyi wa Los Angeles ku wa Mbere nyuma y’igikorwa cyateye ubwoba cyabaye ku rugo rwe aho umuntu yarashe amasasu menshi agana ku nzu ye.

Amafoto yafashwe n’abanyamakuru agaragaza imifuka n’imizigo ishyirwa mu modoka, nyuma ijyanwa ku kibuga cy’indege cya Van Nuys Airport, mbere y’uko indege itwara uyu muhanzikazi ihaguruka imusohora muri uwo mujyi.

Iri raswa ryabaye ku Cyumweru ubwo Rihanna yari mu rugo rwe ari kumwe n’abana be. Polisi yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu n’uko byagenze.

Umugore w’imyaka 35 witwa Ivanna Lisette Ortiz yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwica, nyuma yo gukekwaho kurasa amasasu menshi mu modoka ye agana ku nzu y’uyu muhanzi wegukanye ibihembo byinshi bya Grammy.

Abashinzwe iperereza bavuga ko uyu mugore ashobora kuba yari amaze igihe akurikira ibikorwa bya Rihanna ku mbuga nkoranyambaga, nubwo kugeza ubu nta sano izwi yari iri hagati yabo.

Kugeza ubu, Ivanna Lisette Ortiz afungiwe muri gereza by’agateganyo, aho urukiko rwamushyiriyeho ingwate ingana na miliyoni zirenga 10 z’amadolari kugira ngo abe yaburana ari hanze.

Polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye iki gikorwa cyateye ubwoba ku rugo rw’umwe mu bahanzi bakomeye ku isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *