Ubwo ikipe ya Rayon Sports yari ikubutse muri Tanzanira, ivuye gukina n’ikipe yaho, igatahana intsinzi itarashimishije abafana bayo, yasesekaye i Kigali, itungurwa no kubura abafana benshi baje kuyakira.
Ahagana saa yine na makumyabiri z’ijoro (20:20) zo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018, nibwo abakinnyi ba Rayon Sports, umutoza n’abandi bari bajyanye nayo muri Tanzania basesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, basanga hari abafana batatu baje kubakira mu gihe byari bisanzwe bizwi ko hakunze kuba hari imbaga.
Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko bitari bikwiye, ko n’ubwo batatsinze umukino, bakanganya ubusa ku busa n’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania, bitaca intege abafana .
Yagize ati “Ntibikwiye ko abafana bacika intege gutya kuko turacyafite imikino imbere,… Tuzakira Young Africans na USM Alger hano mu rugo, tuzagerageza kwitwara neza kandi dufite shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, bagomba kutuba hafi kugira ngo tuve mu bihe turimo, ndabizi harimo abatishimye ariko nta gikuba cyacitse bahumure”.
Wari umunsi wa kabiri wo mu itsinda D rya CAF Confederation Cup waberaga kuri Uwanja wa Taifa mu Mujyi wa Dar es Salaaam muri Tanzania, Rayon Sports yabashije kuhakura inota imbere y’ikipe ya Yanga SC yari mu rugo.
Ku munsi wa Gatatu w’iyi mikino y’amatsinda uzakomeza muri Nyakanga, Rayon Sports izerekeza muri Algeria gukina na USM tariki ya 18, yakire umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi tariki ya 29 mu gihe undi mukino uzaba tariki ya 19 Kanama basura Gor Mahia naho tariki ya 29 Kanama bakire Yanga SC.


Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



