Mu gihe ikipe ya Rayon Sports yitegura kwerekeza i Burundi mu mujyi wa Bujumbura, gukina n’ikipe ya LLB (Lydia Ludic Burundi), umukino wo kwishyura, abakinnyi bashyiriweho akayabo ka milioni 12 mu gihe bazaba basezereye iyi kipe.
LLB yiteguye gucakirana na Rayon Sports
Aya makuru yanashimishije abakinnyi, yageze mu matwi yabo nyuma y’inama yahuje abayobozi ba Rayon Sports ndetse n’abakinnyi b’iyi kipe, aho yaje gusozwa bamenyeshejwe ko igihe baba batsinze iyi kipe ya LLB bakwegukana akayabo kangana na miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Rayon Sports yiteguye bihagije
Mu mukino uheruka izi kipe zombi zanganyije igitego 1-1 bivuzeko Rayons Sports igomba gukora uko ishoboye kose igatsinda uyu mukino mu rwego rwo kwizera gukomeza mu cyiciro gikurikira.
Abakinnyi ba Rayon Sports iza kujyana i Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare, ni Ndayishimiye Eric (Bakame), Mutsinzi Ange Jimm’, Rutanga Eric(Kamotera’, Manzi Thierry, Usengimana Faustin , Niyonzima Olivier Sefu, Muhire Kevin , Kwizera Pierrot, Ismailla Diarra, Nahimana Shassir na Shaban Hussein (Tchabalala)- Ndayisenga Kassim, Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel, Irambona Gisa Eric, Mugabo Gabriel, Bimenyimana Bonfils Caleb na Mugisha Gilbert.
Biteganyijwe ko Rayons Sports iafata rutemikirere yerekeza mu gihugu cy’u Burundi ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, gukina umukino wo kwishyura muri CAF Champions League n’ikipe ya LLB, umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, saa cyenda (15:00). Umukino ubanza warishiraniro Hussein Tshabalala na Pierrot Abarundi bitezweho guhesha Rayon Sports intsinzi Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…