Mu gitondo cyo kuri uyu wagatandatu Tariki 14 Nyakanga 2018 nibwo ikipe igomba guhura na Rayon Sports mu marushanwa ya Caf confederation cup USM Alger yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Ni mu mukino uteganyijwe kuri uyu wagatatu aho izi kipe zombi zigomba gukina dore ko imikino ikiri mu matsinda nyuma yuyu mukino Rayon Sport igomba kujya muri Alger gukina umukino wo kwishyura. Rayon Sport iri mu itsinda rya D ihuriyemo na Gor mahia Fc na Yanga Africans yo muri Tanzania
Mu mukino uheruka wa Caf confederations Cup Rayon Sport yari yakiriye Gor mahia i Kigali banganya igitego 1-1. Rayon Sport igiye gukina uyu mukino ikubutse mu marushanwa ya Cecafa Kagame Cup yaberaga muri Tanzania aho yatashye itsizwe na Azam muri 1/8 ibitego 3-1




