Abakobwa bahiganwa muri Miss Rwanda 2019 ni Abanyarwanda ibindi nta gaciro- Fidèle Ndayisaba

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), yamaganiye kure ubutuma bukomeje gucishwa ku mbuga nkoranyambaga bukubiyemo amacakubiri, bugaruka cyane ku bari mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019.

Agendeye no ku butuma Komisiyo abereye umuyobozi yari yatangaje ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Ndayisaba avuga ko aba bakobwa bari muri iri rushanwa ari abanyarwanda, ko ibindi nta gaciro bifite, agasaba ko bahabwa amahoro bagahiganwa nta kibakoma mu nkokora.

Yagize ati “Abakobwa bahiganwa muri Miss Rwanda 2019 ni Abanyarwanda ibindi nta gaciro. Abantu babahe amahoro barushanwe ntakibaziga”.

miss2
Ndayisaba avuga ko aba bakobwa ari abanyarwanda kurusha uko babonwa mu yindi sura

Ubu butumwa bwaje busanga ubwa NURC, bugira buti “Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge iragaya kandi iramagana abakwirakwiza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ku itorwa rya Miss Rwanda 2019, bukurura amacakubiri yo kurebera abantu mu ndorerwamo z’amoko yakomerekeje Abanyarwanda mu bihe byashize by’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo”.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) nayo yasohoye itangazo yamaganira kure abakomeje gutangaza aya amagambo y’amacakubiri bagaruka ku bakobwa bari muri iri rushanwa.

CNLG igira iti “Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana imvugo yuzuye ivangura rigamije gukwirakwiza amacakubiri ashingiye ku moko ya Hutu/Tutsi no kugaragaza ko hari ubwoko buruta ubundi. Mu Rwanda ntitukiri igihugu kirangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko.

KANDA hano usome inkuru bifitanye isano

Mu gikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda kiri kuba dukwiriye gushyira hamwe hitawe ku ndangagaciro y’ubunyarwanda aho kugendera ku moko Hutu/Tutsi Imvugo zisebanya,zuzuye ivangura nizo zahembereye amacakubiri n’ingengabitecyerezo ya Jenoside byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

CNL iributsa ko ’Umuntu ukoresha imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gitanya abantu, byatuma abantu bashyamirana, cyangwa bigatera intugunda mu bantu, bishingiye ku ivangura aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bimaze kuvugwa muri iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabuy’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”

Naho ku birebana  n’icyaha cy’ivangura giteganywa n’ ingingo y’163 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko Umuntu wese ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira, aba akoze icyaha cy’ivangura:

Igikorwa kibangamira umuntu umwe cyangwa abantu benshi cyangwa gitandukanya umuntu cyangwa abantu benshi hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco, ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri.

miss 1Umuhango wo gutangaza umukobwa wahize abandi, akanambikwa ikamba rya nyampinga w’u Rwanda uteganijwe kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019, muri  salle ya ‘Intare Conference Arena’ i Rusororo mu karere ka Gasabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *