Abakomando ba UPDF nibo bahawe inshingano zo guherekeza minisitiri w’u Bwongereza muri Somalia

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’abakomando mu ngabo za Uganda,UPDF, witwaje ibikoresho bishoboka kuri uyu wa Gatatu niwo wahawe inshingano zo guherekeza minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson ubwo yakoreraga uruzinduko rwe rwa mbere I Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia mu gihe hitegurwa inama mpuzamahanga kuri Somalia izabera I London kuwa 11 Gicurasi 2017.

Minisitiri Boris wavanywe ku kibuga cy’indege cya Mogadishu ari mu modoka y’umutamenwa yagombaga kubonana na perezida wa Somalia ku ngoro ye, ariko bitewe n’ubwoba bw’uko uyu mu minisitiri w’Umwongereza ashobora kwibasirwa na Al shabab, abakomando ba UPDF babarirwa muri Magana bakaba bari bakikije umuhanda wa Maka-al-Mukarama yanyuzemo.

c69a-cpwkaazl4n

c69ecvvwsaao8bm

Boris Johnson ugomba kuva muri Somalia yerekeza muri Uganda, yabonanye na perezida mushya wa Somalia, Abdullahi Farmaajo na Minisitiri w’Intebe, Hassan Ali Khayre baganira ku mapfa yugarije ibice byinshi by’uburasirazuba n’uburengerazuba bya Afurika.

c69eaekxaaafcsx

Minisitiri Johnson kandi yabonye imyitozo igisirikare cy’u Bwongereza kiri guha igisirikare cya Somalia ndetse n’ingabo za AMISOM. Iyi myitozo ikaba yitezweho kongerera ingabo za Somalia ubushobozi bwo guhangana n’iterabwoba no kuba zabasha kwirindira umutekano w’igihugu ubwazo nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

c693tsfwsaalchf c694zclwcaa8mmp c691-hqw0aukdbj

Mu ijambo rye nyuma yo gusura Somalia, Boris yavuze ko yanejejwe ku giti cye nuko ubufasha u Bwongereza buri gutanga, kuva mu gisirikare cyabwo kiri gutoza ingabo za Somalia kugeza ku bufasha bwo gutabara ubuzima buri gutanga.

Yavuze ko ariko ibi byose bizagira akamaro Somalia nikomeza gutera intambwe igana ku mutekano n’ubukungu burambye. Yongeyeho ko ari yo mpamvu igihugu cye kizakira Inama kuri Somalia izabera London muri Gicurasi, anaboneraho gutangaza ko biteguye kuzakira perezida wa Somalia mu Bwongereza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Usibye Somalia, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza agomba kujya no muri Uganda, Ethiopia na Kenya aho azaba aganira n’abayobozi ikibazo cy’umutekano, ubukungu no kuri iyi nama kuri Somalia iri gutegurwa ndetse n’inama ihuza ibihugu bikoresha Icyongereza iteganyijwe muri Mata 2018.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *