Abakomando kabuhariwe b’u Bwongereza bo mu mutwe wa SAS baba bari kurwana muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya burimo guperereza niba ba kabuhariwe mu kuvangira umwanzi (sabotage) bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe z’u Bwongereza zirwanira mu kirere (SAS) baroherejwe mu burengerazuba bwa Ukraine.

Ku wa Gatandatu, urwego rukuru rw’iperereza rw’u Burusiya rwatangaje ko rurimo kureba muri raporo y’itangazamakuru ry’u Burusiya rivuga ko abakomando ba SAS boherejwe mu karere ka Lviv mu burengerazuba bwa Ukraine.

Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, RIA Novosti, byatangaje amakuru y’umutekano w’u Burusiya avuga ko abantu bagera kuri 20 bagize SAS, umutwe w’ingabo zidasanzwe z’indobanure zatojwe gukora ibikorwa bidasanzwe, kugenzura no kurwanya iterabwoba, bari gukorera muri iki gihugu cya Ukraine.

Komite ishinzwe iperereza mu Burusiya mu itangazo ryayo yavuze ko izakurikirana raporo ivuga ko SAS yoherejwe mu “gufasha serivisi zidasanzwe za Ukraine mu gutegura ibikorwa byo kuvangira u Burusiya ku butaka bwa Ukraine”.

Minisiteri y’ingabo y’u Bwongereza nta bisobanuro yahise itanga ku iperereza ry’u Burusiya nk’uko bitangazwa na Al Jazeera.

Gusa, u Bwongereza bwari busanzwe bwarohereje abarimu ba gisirikare muri Ukraine mu ntangiriro z’uyu mwaka kugirango bigishe ingabo zaho gukoresha intwaro zisenya ibifaru. Ku ya 17 Gashyantare, icyumweru kibanziriza igitero cy’u Burusiya, u Bwongereza bwavuze ko bwakuyeyo ingabo zabwo zose usibye izikenewe mu kurinda ambasaderi wabwo.

Ntihamenyekanye intambwe komite ishinzwe iperereza yateguye kuzakurikizaho ngo isubize uruhare rwa SAS muri Ukraine.

Kuba ingabo ziva mu gihugu cya NATO zaba ziri muri Ukraine bifite icyo bivuze gikomeye dore ko u Burusiya bwatanze umuburo ku Burengerazuba bwo kutazitambika ibikorwa byabwo mu ntambara yo muri Ukraine.

Kuva intambara yatangira, u Bwongereza bwahaye Ukraine intwaro zisenya amato, zihanura indege ndetse n’intwaro zoroheje zisenya ibifaru, byagaragaye ko ari ingirakamaro ku barwanyi ba Ukraine bo ku butaka mu guhangana n’imodoka z’imitamenwa z’ingabo z’u Burusiya.

Muri iki cyumweru guverinoma y’u Bwongereza yemeje ko umubare muto w’ingabo za Ukraine zirimo gutorezwa mu Bwongereza bwa mbere kuva igitero cy’u Burusiya cyatangira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *