Abakoresha bapyinagaza abakozi akabo kashobotse

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda , Nirere Madaleine avuga ko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagenzura ku buryo buhoraho iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abakozi.

Nirere Madaleine yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 29 Ukwakira 2018, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe yombi, Umutwe w’Abadepite na Sena, raporo y’ibikorwa bya Komisiyo by’umwaka wa 2017/2018 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2018/2019.

Mu gihe usanga abakoresha benshi bapfinagaza abakozi babo, haba mu kubakoresha amasaha y’ikirenga, kubakoresha nta masezerano y’akazi bagira, ubwishingizi bwo kwivuza ndetse no kwiteganyiriza,… Nirere avuga ko Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ikwiriye kubihagurukira kandi ku buryo buhoraho.

Yagize ati “Komisiyo yifuza ko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagenzura ku buryo buhoraho iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abakozi mu iyubahirizwa ry’amasaha y’akazi, gutangira abakozi imisanzu y’ubwishingizi bw’indwara n’iy’ubwiteganyirize”.

Nirere avuga ko Komisiyo isanga hari intambwe igenda iterwa buri mwaka mu kubahiriza uburenganzira bwa Muntu igasaba inzego zinyuranye gushyira mu bikorwa ibyifuzonama yazishyikirije bishingiye ku igenzura n’anketi yakoze no ku birego yakurikiranye.

Akomeza avuga ko mu bikorwa bya Komisiyo by’umwaka wa 2018/2019, Komisiyo izakomeza kwakira, gusuzuma no gukurikirana ibirego igezwaho n’abaturage mu byiciro binyuranye by’uburenganzira bwa Muntu hagamijwe kubikemura.

Mu mwaka 2017/2018 iyi Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, yakiriye ibirego 70 birebana n’uburenganzira ku murimo, muri byo 37 byabonewe ibisubizo, 33 biracyakurikiranwa.

Icyo itegeko rigena:

Itegeko rishya rigenga umurimo mu Rwanda ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 6 Nzeri 2018, risimbura iryagiyeho mu 2009, mu ngingo ya 39, umukoresha afite inshingano zikurikira.

1. Gutanga amasezerano y’umurimo ku mukozi kandi umukozi agahabwa kopi yayo

2 . Guha umukozi akazi basezeranye, akagatangira igihe n’ahantu bumvikanye

3. Kuyobora umukozi kandi agakora ibishoboka byose kugira ngo akazi gakorerwe ahantu hameze neza hubahirije ibijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi

4.Guhemba umukozi umushahara basezeranye kandi ku gihe

5.Kwirinda icyakwangiza ubuzima n’umutekano by’ikigo, iby’abakozi n’ibidukikije

6.Gushyira umukozi mu bwiteganyirize no kumutangira imisanzu mu Kigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda

7.Kuganira n’abakozi cyangwa ababahagarariye ku bijyanye n’akazi

8.Guha abakozi amahugurwa no gukomeza kubongerera ubushobozi;

9.Guha umukozi ibikoresho bimufasha mu kazi

10.Kumenyesha Umugenzuzi w’Umurimo impanuka cyangwa urupfu by’umukozi bikomoka ku kazi Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena.

Uburenganzira bw’umukozi nk’uko bigaragara mu ngingo ya 40,  ni ubu bukurikira:

1 º Gukorera ahantu hubahirije ibijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi

2 º Guhembwa umushahara ungana n’uw’abandi iyo bakora imirimo y’agaciro kangana

3 º Guhabwa ibiruhuko nk’uko biteganywa n’amategeko

4 º Kujya muri sendika yihitiyemo

5 º Guhabwa amahugurwa n’umukoresha

6 º Guhabwa amakuru ajyanye n’akazi akora

Ingingo ya 43:

Amasaha ntarengwa y’akazi ni mirongo ine n’atanu (45) mu cyumweru. Icyakora, umukozi ashobora gukora amasaha y’ikirenga abyumvikanyeho n’umukoresha. Ingengabihe ya buri munsi y’amasaha y’akazi n’ay’ikiruhuko ku mukozi igenwa n’umukoresha.

Ikiruhuko cya buri munsi umukoresha agenera umukozi ntikibarirwa mu masaha y’akazi. Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena uburyo amasaha y’akazi mu cyumweru yubahirizwa.

Ingingo ya 44: Amasaha y’ikiruhuko mu cyumweru Umukoresha agenera umukozi ni ikiruhuko kitari munsi y’amasaha makumyabiri n’ane (24) mu cyumweru atabarirwa mu masaha y’akazi avugwa mu ngingo ya 43 y’iri tegeko.

Ikindi kandi umukoresha agomba kugenera umukozi ikiruhuko cy’umwaka, Umukoresha ashobora kwemerera umukozi kujya mu kiruhuko cy’umwaka mu byiciro bibiri. Uretse ibiteganywa
ukundi muri iri tegeko, ikiruhuko cy’umwaka ntigishobora kuvunjwa mu
mafaranga. Kanda hano usome byinshi birebana n’iri tegeko.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *