mu_nama.jpg

Abakozi ba Ambasade ya Uganda mu Rwanda bakomeje gusuzuma ingendo ku mipaka

Sangiza iyi nkuru

Abakozi ba Ambasade ya Uganda mu Rwanda, bakomeje gusura imipaka ibi bihugu byombi bihuriyeho mu rwego rwo kugenzura uko abituye bakora ingendo.

Aba bakozi bayobowe na Charge d’Affairs muri iyi Ambasade, Anne Katusiime bahereye ku mupaka wa Kagitumba/Mirama Hills tariki ya 1 Mata 2022, nyuma yo kugenzura bagirana ibiganiro n’abakozi bo ku mupaka ku ruhande rwa Uganda.

Kuri uyu wa 2 Mata 2022, bakurikijeho ku mupaka wa Gatuna ukunze kwambukaho amakamyo menshi yikoreye ibicuruzwa ndetse n’abantu benshi, bakora ubugenzuzi, baganira n’abakozi baho.

Ahatahiwe ni ku mupaka wa Cyanika uhuza akarere ka Kisoro muri Uganda na Burera mu Rwanda, kuri uyu wa 3 Mata.

Hashingiwe ku cyizere cy’uko ibibazo byakuruye umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi bizakomeza bikemuka, Leta y’u Rwanda yafunguye umupaka wa Gatuna tariki ya 31 Mutarama 2022, yemerera amakamyo yikoreye ibicuruzwa kwambuka.

Na none tariki ya 7 Werurwe 2022, iyi mipaka yose yo ku butaka u Rwanda ruhuriyeho na Uganda yafunguriwe urujya n’uruza, abatuye ibihugu byombi bemererwa kongera kugenderana no guhahirana.

Kimwe mu bibazo byari imbogamizi ku kwambuka ni ukuba ababyifuza barasabwaga kwisuzumisha icyorezo cya Covid-19 hifashishijwe igipimo cya PCR cyishyurwa amafaranga y’u Rwanda 30,000. Leta ya Uganda yagisabaga iherutse kugikuriraho abikingije mu buryo bwuzuye, ishingiye ku mabwiriza y’ubuzima yashyizweho n’umuryango EAC.
mu_nama.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *