Abakozi ba CNLG bari mu mahugurwa kw’itangwa ry’amasoko ya Leta

Sangiza iyi nkuru

Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bari mu Kanama gashinzwe gutanga Amasoko, guhera kuwa 19 Nzeri 2016 kugeza kuwa Gatanu, itariki ya 23 Nzeri 2016, bari mu mahugurwa ku itangwa ry’amasoko ya Leta.

Ayo mahugurwa aratangwa n’abakozi baturutse muri RPPA (Rwanda Public Procument Authority) nk’uko urubuga rwa CNLG dukesha iyi nkuru ruvuga.

9ff7ffc1c9

Kubera ko abagize ako kanama ari bashya muri uwo murimo, hifujwe ko bahugurwa mu byerekeye uburyo amasoko ya Leta atangwa ndetse no ku mategeko agenga itangwa ry’ayo masoko.

Abahugurwa barasanga izo nyigisho ari ingirakamaro kuko bizabafasha mu kazi ko gutegura amasoko azatangwa no kuyatanga bitanyuranije n’amategeko. Abakozi ba CNLG bagera kuri barindwi nibo bari gukurikirana ayo mahugurwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *