Mu gihe byari bimenyerewe ko imyuga nâubumenyi ngiron byigishwa kimwe nâandi masomo ariko hakazatangwa igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo abanyeshuri bize, ku nkunga ya Leta yâu Budage, igice kinini cyâamasomo yâubwubatsi kigiye kujya cyigishirizwa mu kazi, bigizwemo uruhare nâibigo byâubwubatsi.

Nkâuko byasobanuwe na Ambasaderi wâu Budage mu Rwanda bikanashimangirwa na Jerome Gasana, Umuyobozi wâIkigo cyâigihugu gishinzwe imyuga nâUbumenyingiro, WDA, iyo gahunda igiye gutangirira mu myuga itatu ijyanye nâubwubatsi, ari yo Ubufundi, Kubaka amakaro ndetse no gusiga amarangi.
Mu mpera zâicyumweru gishize ni bwo abarebwa nâiyo gahunda bose ari bo Ikigo cya Leta yâu Rwanda gishinzwe imyuga nâubumenyingiro (WDA), Ishami rya IPRC ryâIburasirazuba, Leta yâu Budage ndetse nâIhuriro ryâAbanyamyuga nâubukorikori bâi Kobrenz mu Ntara ya Rhenanie Palatina muri icyo gihugu, bahuriye mu nama yo gusuzuma aho ibyo biyemeje bigeze.
TV 10 ivuga Jerome Gasana Umuyobozi wa WDA, yatangaje ko bahuriye muri iyo nama ngo basuzume aho Leta yâu Budage yatera inkunga u Rwanda, hagamijwe kunoza uburyo ibigo byâUbwubatsi byafasha muri ubwo bushya bwâimyigishirize yâimyuga nâubumenyingiro, buzajya bukorerwa cyane mu kazi kuruta ku ntebe yâishuri nkâuko byari bisanzwe.
Gasana yagize ati ââŚHari umushinga twatangiye wo gukorana na IPRC East, tukajya tuzana zimwe mu nzobere cyangwa abahanga mu mwuga, bakaza gufatanya nâabarimu, bagafatanya nâabikorera mu Rwanda, kugirango natwe tubarebereho, tubigireho, kandi hashize nkâumwaka tubitangiye, ku buryo abanyeshuri aho kugirango ajye kwigira mu ishuri, umwanya munini awumare yigira mu kigo cyangwa mu rugandaâ, ibyo bikaba byitwa âIndustrial based Trainingâ.
Musonera Ephrem, Umuyobozi wa IPRC yâIburasirazuba asobanura ko iyo gahunda yahereye muri iryo shuri rikuru, uwo ukaba umwihariko warwo kuko nâamahugurwa yose mu gutegura iyi gahunda ari ho yatangiwe, ndetse nâabanyeshuri yatangiriyeho bakaba ari abo muri iryo shuri.
Bamwe mu banyeshuri batangiye kwigishwa muri ubwo buryo bushya bemeza ko bigiye kubafasha kuba abanyamwuga mu buryo bworoshye ugereranyije nâuburyo abababanjirije bizemo nkâuko byemejwe na Ndungutse Emmanuel, umwe mu biga ibyo gusiga amarangi.
Ambasaderi wâu Budage mu Rwanda atangaza ko iyi gahunda igihugu ahagarariye cyayishoyemo asaga miliyoni yâAmadolari ya Amerika mu gihe cyâimyaka 3 izarangira mu 2017, ubundi bagasuzuma imigendekere yawe, bakareba niba bavugurura amasezerano akanongerwa, ibyo kandi ngo akaba abifitiye icyizere.
Ati âNizera neza ko iyi gahunda izagera ku ntego kuko iyo ndebye Abanyarwanda nâAbanyarwandakazi ukuntu babikunda kandi bafite impano nâukuntu bashaka kubyaza umusaruro ayo masomo muri iyi gahunda, bitanga icyizere ko iyi gahunda izagera ku ntego.â
Iyo gahunda izafasha Leta yâu Rwanda kugera ku ntego yihaye yâuko mu 2017, 60% byâabanyeshuri bose bazaba ari abiga amasomo yâimyuga nâubumenyingiro nâaho 40% bakaba abo mu masomo asanzwe, iyo ntego ubu ikaba iri hagati ya 45% na 50%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
Â
Â
Â


