Abakozi basabwe kujya batanga amakuru y’ibibera mu kazi hagamijwe kwirinda ingorane

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo yasabye abakozi kujya bihutira gutanga amakuru ku bikorerwa ku kazi ka bo mu rwego rwo kwirinda zimwe mu ngorane zigenda zigaragara mu kazi ka bo ka buri munsi ndetse no kwicungira umutekano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni ibyatangajwe n’umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri, Gaspard MUSONERA muri iki cyumweru dusoje, ubwo bari mu muhango wo kuzirikana ubuzima n’umutekano mu uazi ku rwego rw’isi, aho mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe i Nyamata mu karere ka Bugesera.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, PS Gaspard MUSONERA yagize ati” gutanga amakuru ku bibera ku kazi bizafasha gukumira ibyago n’impanuka bibera mu mirimo itandukanye.”
Ni muri urwo rwego abayobozi bri muri uyu muhango banasuye imwe muri sosiyete zicukura amabuye y’agaciro ya COPABAMANYA ikorera muri kariya karere, aho yasabye abakoresha kubaka ibirombe bigezweho bikumira ibiza ndetse byujuje ibisabwa kugira ngo hatazagira impanuka ziba”
“Ni ngombwa ko dukorera ahantu heza hadahungabanya ubuzima n’umutekano ku kazi, kugira ngo tubone umusaruro mwiza kdi urambye”
Nubwo nta hatunzwe agatoki haba harabereye impanuka mu kazi cyangwa ibikorwa by’umutekano mucye, ni kenshi usanga humvikana amakuru cyane cyane mu nganda n’ahacukurwa amabuye y’agaciro, ku bakozi bakometekeye mu kazi, abapfuye n’abandi, ndetse ugasanga rimwe na rimwe biterwa no kutitabwaho n’ababayobora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Twimakaze umuco wo gutanga amakuru y’ubuzima n’umutekano ku kazi, tugamije gukumira ibyago bituruka ku kazi.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *