Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi REB bashinzwe amasoko basohowe mu cyumba Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) barimo kumviramo ibisobanuro by’icyo kigo kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2017-2018.
PAC yasanze Batamuriza Anita arimo kugaragaza amanyanga ku bisobanuro by’itangwa ry’isoko ryo kugeza inka ku barimu bitwaye neza mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba.
Iryo soko ryari rifite agaciro ka miliyoni 49 n’ibihumbi 337, mu gihe Inka zagombaga gutangwa zari 255.
Radiotv Flash ivuga ko Rwiyemezamirimo watsindiye isoko yagaragaje ikibazo cy’indwara y’uburenge yibasiye Intara y’Iburasirazuba nk’icyatumye atubahiriza amasezerano.
PAC yirukanye undi mukozi wa REB mu cyumba yumviragamo ibisobanuro by’icyo kigo.
PAC yamaze umwanya utari muto ishaka umukozi wa REB wakiriye abantu bo mu Karere ka Nyagatare bari bafite ikibazo cya Mudasobwa zari zifite ikibazo ariko Buhigiro Seth ushinzwe gutanga internet mu mashuri arakomeza arihisha.
Yari mu cyumba ariko yanga kwigaragaza kugeza bamutahuye asohorwa igitaranganya.


