Mu nama ya 13 y’Umuhora wa Ruguru yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda n’uwa Sudani y’Amajyepfo wari uhagarariwe muri iyi nama bishimiye uruhare rw’ibi bihugu mu migendekere myiza yo kwihutisha imishinga migari y’Umuhora wa Ruguru hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abatuye muri ibi bihugu bihuriye kuri uyu muhora.
Abakuru b’ibihugu bavuze ko inama yishimiye ibigenda bigerwaho mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ndetse no gukomeza gushyira imbaraga mu kurangiza imishinga y’Umuhora wa Ruguru kugirango hihutishwe kwihuza kw’ibihugu byo mu karere no kuzamura imibereho y’abaturage b’ibihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru.
Abakuru b’ibihugu bavuze ko imishinga ikwiriye kwihutishwa hitawe ku bikeneye gukorwa vuba. Abakuru b’ibihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru kandi bashimye aho imirimo yo kwagura icyambu cya Mombasa igeze kuri 75%, aho binateganyijwe ko imirimo yose izaba yarangiye muri Kamena umwaka utaha wa 2017.
Ku kijyanye n’ikoranabuhanga, abakuru b’ibihugu bishimiye uburyo bwo guhuza ibiciro ku miyoboro y’itumanaho mu gihe bisabye guhuza imirongo ku baturage bo mu bihugu byo mu karere. Banasabye kandi ko imishinga irimo uruhombo ruzanyuzwamo ibikomoka kuri peteroli yakwihutishwa kandi amahirwe menshi agahabwa ba rwiyemezamirimo bo mu bihugu bihurira ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru.
Iyi nama yemeje kandi imiyoboro ibiri y’ibikomoka kuri peteroli izashyirwa mu bikorwa na Kenya na Uganda vuba aha.
Ku bijyanye n’ingengo y’imari, abakuru b’ibihugu basabye ba minisitiri b’imari gushyiraho uburyo bwo gukora iyi mishinga bworohereza abikorera ku giti cyabo kugira uruhare mu mishinga aho bafatanyije n’abaminisitiri b’ingufu bagomba gukangurira abikorera gushora imari mu bikorwa byo gushyiraho imiyoboro ya peteroli.
Ku kijyanye n’ingufu abakuru b’ibihugu basabye abaminisitiri gukemura iki kibazo cyo gutinda gushyiraho ihuriro ry’umuyoboro w’amashanyarazi mu karere, n’imbogamizi zigihari zikazagaragazwa mu nama y’akarere itaha.
Iyi nama kandi yanasabye ba minisitiri bashinzwe gutwara abantu gukomeza kuzamura serivisi zitangwamu ngendo z’indege ndetse no kugabanya ibiciro mu karere.
Biteganyijwe ko inama itaha y’abakuru b’ibihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru izabera I Nairobi muri Kenya mu gihe kitaramenyekana nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Rwanda isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com









