Minisiteri ifite ubwikorezi mu nshingano yemereye abamotari kujya bafatira impushya zibemerera gutwara abantu kuri moto mu makoperative bakoreramo kuko aricyo gishobora gukemura ikibazo bakunze kugaragaza nk’ikibabangamiye bikomeye cyo gutinda guhabwa uru ruhushya.
Uru ruhushya ruzwi nka Athorisation de transport mu magambo y’Igifaransa, ni kimwe mu byangombwa bihabwa abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu, abatwara abagenzi kuri moto bakunze kugaragaza ikibazo cyo gutinda guhabwa uru ruhushya kandi barishyuye amafaranga basabwa , ngo nta yindi mpamvu bahawaga uretse kubabwira ngo bategereze nyamara bajya mu muhanda polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ntiribure kubafata ititaye ko bagitegereje icyo cyangombwa bavuga ko bashobora gutegereza n’umwaka wose bategereje.
Ikigo ngenzuramikorere ubusanzwe kivuga ko uwishyuye atagomba kurenza iminsi 3 atarabona icyo cyangombwa , ibintu abamotari bakomeje kugaragaza nk’imbogamizi ikomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abamotari bagiye bagaragaza ko iki kibazo ngo cyarushijeho gufata intera ubwo gusaba iki cyangombwa muri RURA byimurirwaga mu makoperative ngo abe ariyo ajya kubibasabira muri RURA.
Aba bamotari bakunze kugaragaza ko izi mpushya bazitangaho amafaranga y’umurengera bagereranyije n’ibihano bakunze guhabwa mu gihe bakirutegereje bakemeza ko iki cyangombwa kitakagombye kubagora gutyo niba ari icyangombwa nk’ibindi byose.
Ubwo aba bamotari bahuzwaga n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse n’amakoperative yabo mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi, hongeye kugaragzwa uburemerere bw’iki kibazo maze Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Nzahabwenimana Alex, ategeka ko iki cyangombwa gishyirwa ku makoperative, umumotari uzajya aza kugisaba yujuje ibisabwa akagihabwa.
Hakurikijwe ibyavuzwe n’uyu muyobozi imvune n’ibihano abamotari bagiriye kuri iki cyangombwa zishobora kugira iherezo nubwo abamotari bavuga ko kubibemerera ari kimwe no kubishyira mu bikorwa bikaba ikindi, bagendeye ku kizere gike bakunze kugirira amakoperative yabo ubu asa n’ayeguriwe gushyikiriza aba bamotari icyo cyangombwa.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
@bwiza.com


