f7hyk30w4aadloe.jpg

Abamvuma cyangwa bakantera ubwoba nibareke kwirushya – Perezida Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aravuga ko hari abantu basigara bamwidogera bamuvuma iyo afashe urugendo agiye mu mahanga guhagarikira u Burundi. Kuri we, ngo abo basigara bamuvuma bamwidogera cyangwa bamutera ubwoba babireka kuko ashyigikiwe n’Imana.

Ibi yabitangarije mu masengesho yabereye mu Ntara ya Gitega akunze gutegurwa n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD buri wa Kane wa nyuma w’ukwezi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Ubmnews.com rwo mu Burundi ivuga.

f7hyk30w4aadloe.jpg

Perezida Ndayishimiye ari nawe uyoboye inama y’inararibonye z’ishyaka CNDD-FDD, yagize ati ” Mfata urugendo ngiye guhagararira Abarundi ari bo banshyize imbere ariko hari abasigara banyidogera ariko bakibagirwa ko Imana ari yo mwungeri wanjye. Abamvuma cyangwa bakantera ubwoba nibareke kwirushya kuko abamalayika baba bankikije,”

f7h7oemxiaadtbe.jpg

Perezida Ndayishimiye kandi muri ayo masengesho, yongeye guhumuriza Abarundi ababwira ko nubwo haza ibihuha cyangwa ibindi bihungabanya imitima ntakizabakura mu isezerano bafitanye n’Imana avuga ko bashyize imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *