Muri Kenya haravugwa inkuru y’abana 2 b’inshuti bafashe icyemezo cyo kwiyahura ndetse bakanabishyira mu bikorwa ku munsi w’ejo tariki ya 5 Mutarama 2017, nyuma yo gusanga umwe yarateye undi inda.
Aba bana 2 batatangajwe amazina barimo umuhungu ubarirwa mu kigero cy’imyaka 14 na mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, baravugwaho kuba bari bakiga mu mwaka wa 7 w’amashuri abanza ku kigo cya Chemworor, nyuma yo kubona nta kindi bakora bagahitamo kwiyahura bombi ubwo umukobwa yasangaga umuhungu yaramuteye inda.
Umwana w’umuhungu yasanzwe iwabo aho yabanaga n’ababyeyi yimanitse mu gihe umukobwa umurambo w’umukobwa watoraguwe hafi y’ishyamba riri hafi y’aho atuye, aba bana bakaba baribazwiho kuba bakundana byongeye bakaba baranapfiriye igihe kimwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’agace ka Marakwet, Benjamin Kipkemoi avuga ko aba bana bakoze ibi batinya ko ababyeyi babo bari bubagirire nabi kuko bari bakoze amahano kandi bakiri bato.
Akomeza avuga ko aba bana biyahuye bari bamaze iminsi bigaragaye ko umwe atwite kuko n’abaturanyi babo bari bamaze kubibona ahubwo bazigaye bibaza uko bagiye kuba ababyeyi bakiri bato. Aba bana babonetse nyuma y’amasaha atari macye umukobwa aburiwe irengero akaba yari agishakishwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


